Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Batanu bishe umusore bamukubise inyundo bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Abasore batanu bakubise inyundo n’ibyuma uwitwa Manishimwe Vincent agapfa Urukiko rwabafunze iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Aba basore uko ari batanu bemera ko bamukubise ariko bagahakana ko batamwishe

Kuri uyu wa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko itsinda ry’abasore batanu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge bakazaburanishwa mumizi bafunzwe.

Ubwo Umucamanza yasomaga uru rubanza yavuze ko aba basore bagomba gufungwa kuko nabo ubwabo biyemerera icyaha bakoze n’ubwo bahakana ko ataribo bamwishe kuko bakimara kumuteragura ibyuma n’inyundo mumutwe Ubushinjacyaha bwavuze ko imbangukiragutabara yamwihutanye kwamuganga bamugeza mubitaro bya CHUK agahita apfa.

Aba basore bavuga ko nabo bumvise ko yapfuye ubwo bari bafungiye muri Kasho.

Gusa bemera ko bamukubise kuko butike yakoragamo kuva kare hari habereye imirwano ikomeye.

Icyi cyaha bakoze bagikoreye mu Murenge wa Rwezamenyo muKkarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 09 werurwe 2022 baburanishwa n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Abafunze ni Musonera wiyise Gasongo cyangwa Mpangara, Ngendahimana Justin wiyise Epimaque cyangwa Pazzo, Sindayigaya Ferdinand wiyise Black, Niyotwizera Emmanuel wiyise Rasta na Habinshuti Etienne wiyise Nshuti.

Aba bose Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviriyemo Umuntu urupfu.

Abaregwa bose bahakana icyo cyaha cyo kumwica bakemera gusa ko bamukubise.

Bafunzwe  iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge

https://p3g.7a0.myftpupload.com/abasore-batanu-bakubise-inyundo-manishimwe-agapfa-basabiwe-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2020

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. citoyen

    March 15, 2022 at 9:53 am

    Bene aba ntawundi mumaro uretse guteza ibibazo muri sosiyete. Mufunge amanjwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI