Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urukiko rwategetse ko umunyemari Mudenge Emmanuel akomeza gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022 rwateye utwatsi ubujurire bwa Mudenge Emmanuel, Umucamanza ategeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo agategereza akazabuna urubanza rwe mu mizi.

Mudenge Emmanuel Ubwo yari murukiko rwibanze muri Mutarama yasabye urukiko kumurekura by’agateganyo rubitera utwatsi (Archives)

Mbere icyemezo nk’icyo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ko Mudenge Emmanuel afungwa iminsi 30 muri gereza ya nyarugenge by’agateganyo ariko aza kujurira.

Mudenge Emmanuel yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 29 Ukuboza, 2021 Ubugenzacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano itavugisha ukuri.

Umwirondoro wa Mudenge Emmanuel ugaragaza ko atuye mu mudugudu wa Akarambo, Akagali ka Gacuriro, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Ni umugabo w’imyaka 49 y’amavuko.

Mudenge Emmanuel ubwo yatangiraga kuburana iki cyaha bwa mbere ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 19 Mutarama, 2022 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko izo nyandiko yazikoresheje asaba umwenda muri Banki ya Kigali (BK) usaga Miliyoni 106Frw agatanga ingwate y’umutungo utamwanditseho.

Icyo gihe Mudenge Emmanuel yahakanye icyo cyaha avuga ko uwo atari we ukwiye kubibazwa ko umutungo ashinjwa  ko yakoresheje inyandiko mpimbano bikwiye kubazwa uwitwa Ruzibiza Modeste kuko ari we baguze uwo mutingo bakajya no guhinduza icyangombwa cy’ubutaka mu Karere ka Gasabo, icyo cyangombwa akaba ari cyo yakiyeho iyo nguzanyo.

Mudenge Emmanuel icyo gihe yavuze ko kuba mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutaka batarahinduye amazina  umutungo ugakomeza kwandikwa kuri Ruzibiza Modeste ibyo atari we ukwiye kubibazwa ko bikwiye kubazwa Ruzibiza Modeste wagurishije umutungo ntajye guhinduza amazina mu cyigo cy’ubutaka.

Ku wa 21 Mutarama, 2022 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Mudenge Emmanue afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera uburemere bw’icyaha yakoze.

Mudenge Emmanuel yahise ajurira icyemezo cy’urikoko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge,  ku wa 17 Gashyantare, 2022 Urukiko Rwisumbuye rwaburanishije  uyu munyemari yongera gusaba ko yarekurwa by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze kubera impamvu z’ubuzima bwe.

Mudenge Emmanuel waburanye ubujurire bwe yunganiwe  na Me Komezusenege Deogratias na Me Bagabo Faustin baburanye ubujurire bwabo basaba Umucamanza ko yatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Urukiko rugategekwa ko afungurwa kubera ko muri Gereza aho afungiyemo ubuzima bwe buri mu kaga kubera indwara umukiriya wabo arwaye zidakira

Medenge Emmanuel ari imbere y’urukiko aburana ubujurire  na we yasabye kurekurwa kugira ngo abone uko yivuza kuko afite impungenge z’ubuzima bwe. Yabwiye urukiko ko ubwo yafungwaga muri 2020 akamara amezi 20 muri Gereza nyuma Urukiko Rukuru rukamurekura abaye umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha,  yavuze ko mu byo yaregwaga icyo gihe harimo n’iyo nyandiko itavugisha ukuri yatumye abona umwenda muri BK, ko kandi yabisobanuyeho bihagije inzego zikabyumva, ndetse icyo cyaha na cyo akakigirwaho umwere.

Yavuze ko icyo gihe aburana Ubushinjacyaha bwari bwanyunzwe n’ibisobanuro yari yatanze.

Mudenge Emmanuel yabwiye Urukiko ko yatunguwe n’uko yongeye gufatwa na RIB akabazwa icyaha yari yabajijwe n’Ubushinjacyaha mbere y’uko yongera gufatwa agafungwa.

Umuseke uzakurikirana Urubanza rwa Mudenge Emmanuel kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

Me Bagabo Faustin na Mudenge Emmanuel basoma dosiye y’ibyo ubushinjacyaha bumushinja mu iburanisha ryabanje (Archives)

Mudenge Emmanuel ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yavuze ko inyandiko aregwa mpimbano ataribyo ko ibyo bikwiye kubazwa ikigo cy’ubutaka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI