Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rusizi: Ambulance yagonze Umunyegare ahita apfa

Imbangukiragutabara  yo  ku Bitaro bya Mibirizi yari itwawe na Niyonzima Etienne w’imyaka 40 yakoze impanuka ubwo yagonganaga na  Niyobuhungiro Jean Pierre w’imyaka 24 wari utwaye igare, uyu ahita  yitaba Imana.

Polisi ivuga ko umunyegare yasanze Ambukance mu mukono wayo iramugonga

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi za  mu gitondo, cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, ibera mu Murenge wa wa Kamembe mu Kagari ka Mashangi mu Mudugudu wa Kadasomwa.

Amakuru avuga ko iyi Mbagukiragutabara yari itwaye abandi  abarwayi mu Karere ka Huye ku Bitaro  bya Kaminuza ya  Butare harimo n’ uwagombaga kubagwa na muganga.

Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene  yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yatewe n’umunyegare wari ufite umuvudo maze akananirwa kugenzura, niko kugonga Imbangukiragutabara.

SSP Irere  yagize ati “Ubundi Polisi iyo igiye gusuzuma iba itangiye iperereza ariko ikigaragara ni uko umunyonzi wamanukaga yataye umuhanda we asanga Ambulance mu ruhande rwayo, birashoboka ko yaba yirukankaga, bikamunanira kugenzura umuvuduko, akajya mu muhanda w’iyo Ambulance.”

SSP Irere Rene yasabye abantu gukoresha umuhanda neza birinda impanuka.

Ati “Ubutumwa ni ubwo gukoresha umuhanda neza,bagendera ku muvuduko utabateza ibibazo ngo uteze ibibazo n’abandi bakoresha umuhanda.”

Umurambo ndetse n’abakomeretse   bajyanywe ku Bitaro bya Gihundwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI