Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kigali: Biracyari agatereranzamba hagati y’abagenzi n’abamotari mu gukoresha mubazi

Bamwe mu bamotari bavuga ko  batari guhuza n’abagenzi ku mikoreshereze ya mubazi kuko bababwira kuyikoresha  ariko  ntibabikozwe bavuga ko ibahenda.

Ikoreshwa rya Mubazi mu Mujyi wa Kigali haracyarimo ikibazo hagati ya motari n’umugenzi

Ku wa 25 Gashyantare nibwo Leta  yari yahaye umurongo ikibazo cya mu bazi nka  kimwe mu bibangamiye abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto. Aba bavugaga ko bahendwa n’iyo mashini kandi ko nta kintu bakuramo.

Ubwo Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Nsabimana Erneste yabaganirizaga, yanzuye ko ibirometero bibiri bya mbere by’urugendo umugenzi azajya yishyura 400frw aho kuba 280frw, ibindi birometero hakiyongeraho 130frw.

Iki cyemezo kandi cyagombaga guhita gitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa 6 Werurwe 2022.

Bamwe mu bamotari bo mu Mujyi wa Kigali babwiye UMUSEKE ko mu mikoreshereze ya mubazi hakigaragara ibibazo bitandukanye birimo kuba bakatwa 10% ku mugenzi, ndetse no kuba abagenzi batarayiyumvamo.

Umwe yagize ati “Ibyamubazi byo tugomba kubyemera kuko ari itegeko ariko ntabwo byagakwiriye kuko hari imbogamizi zimwe na zimwe zitaranakemuka haba kuri twe n’abazitega. Abazitega bafite ikibazo kigira kiti iyo kibaze amafaranga umuntu adafite bigenda gute, ko nta giciro runaka cy’ahantu kizwi? Niba mfite 1000frw kikabara arenze ayo nayakura he?”

Yakomeje ati “Ikindi kibazo ihuzanzira (Connection zabo) ziracyari nke nk’aho utwara umuntu kumwishyuza bigasaba iminota 4 cyangwa 5. Iba ari myinshi cyane. Hari naho connection zidafata kandi wagera ku mupolisi ntabyumve akakwandikira 10.000frw.”

Ati “Ikindi badukata amafaranga menshi, aho ku 1000Frw barenzaho 100frw, 10% ni amafaranga menshi cyane kandi ari wowe uri bwigurire ibyangombwa. Bakabikemuye bakagabanya amafaranga bakata. Twifuzaga ko nibura bakata 3%  cyangwa bagakata 10% ariko bakaba bafite ibintu batwishyurira. Kuko ntituzi ngo amafaranga badukata ni ayiki? Ku munsi niba ukoreye 15,000frw urishyura 1500frw ni amafaranga menshi  n’ahantu lisansi igeze.”

Uyu mumotari akomeza agaragaza ko hakiri imbogamizi zo kuba nta burenganzira bafite bwo gutwara abagize umuryango wabo kuko icyuma cyimufata nk’umugenzi.

Ati “Umugore wawe  ngo ntiwamuheka kuri moto ngo na we ugomba kumwishyurira, ukibaza ngo ikinyabiziga cyawe wiguriye, cyikwanditseho kuki bakikugengaho bingana gutyo. Turifuza ko bakemura  ikibazo  cy’amafaranga bari kudukata n’ihuzanzira bakazongera (Connection)  ikindi bakajya bumva impamvu itumye umumotari atayicana kuko kiriya twe n’ubundi ntabwo twigeze tugisaba ni inyongera.”

Izi mbogamizi kandi azihuriyeho n’umumotari ukorera mu Karere ka Nyarugenge aho asanga inzego zibishinzwe zakongera zigasuzuma imikorere  ya mubazi byaba ngombwa zikavaho.

Ati “Izi mubazi twe ntabwo tuzifuza kuko hari igihe zibura konegisiyo (Connection) burundu. Kandi  baradukata amafaranga menshi bagakabya. Nk’ubu mu gitondo nabyutse nishyura amafaranga 906frw, abo ni abanyishyuye  cash kuko unyishyuye kuri Momo bahita bakuraho ayabo kandi abishyura cash i Kigali ni bake. Ugiye kureba usanga bankata 3000frw ukurikije abagenzi natwaye. Uzagira kwishyura umukire, ugire no kwishyura 3000frw mu bazi, ayo mafaranga uzayabona koko?”

Yakomeje ati “Ubundi hari aho mubazi ihenda umugenzi ariko hari aho itamuhenda. Nko kuva Nyabugogo ujya I Kabuga ni 3000frw kandi ubundi umugenzi twamutwariraga 2000frw. Uri umugenzi hakiyongerahho 1000frw  biba ari ikibazo. Natwe iyo ari hafi kiraduhenda, biterwa n’urugendo. Kuva Nyabugogo ujya mu Mujyi ugerayo kibaze 400frw kandi yari 500frw, natwe muri ayo bakatamo hagasigara 361frw, aho natwe niho duhombera. Ingendo za kure nizo abagenzi batishimira, nkurikije uko nakoraga akazi itaraza n’uburyo ndi kugakora, mubazi iratwica cyane rwose, bigahuza n’uko abagenzi batayiyumvamo, bigahuza n’uko umupolisi akwandikira ko utayikoresheje, ugasanga ni ikibazo.”

 

Abagenzi na bo ntibayikozwa…

Nsabimana Eric wo mu Mujyi wa Kigali, na we ahamya  ko impamvu abagenzi batayiyumvamo ari uko nta giciro kizwi igira.

Ati “Ahantu umuntu yari asanzwe agendera amafaranga runaka hiyongeraho nka 200frw kubera biriya birometero bashyizeho bya mbere, bivuze ko nta mugenzi ugitega munsi y’amafaranga 400frw, ubu amafaranga nta gaciro iyo ufite 300frw ntacyo avuze mu gutega. Umugenzi amafaranga yariyongereye kubera mubazi.”

Yakomeje ati “Bagakwiye kubisubiramo, bakamenya igiciro umugenzi akwiye kugenderaho  ngo niba udafite 400frw ya mbere ntiwatega. Bazamuye ibiciro birenze ibyo umumotari yacaga umugenzi. Bagakwiye kubigabanya ku buryo buri wese atajya mu gihombo.”

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMU), Ngarambe Daniel yabwiye UMUSEKE ko abamotari basabwe gukoresha mubazi nk’itegeko ndetse ko uzafatwa atayikoresha azabihanirwa.

Ati ”Polisi irabireba na RURA irabireba, utayikoresheje arahanwa. Turakangurira abamotari kuyikoresha n’abagenzi kandi bakibutsa motari kuyikoresha kuko ari ibwirizwa ryashyizweho na Leta. Abamotari bagomba kubyubahiriza kuko biba byaganiriweho kandi bikemezwa ko bigomba gukorwa.”

Yakomeje ati ”Ntabwo mubazi ihenze kuko na lisansi yarahenze. Ntabwo wavuga ngo amafaranga wagenderaga mu mwaka wa 2000 ngo niyo ugendera ubu. Niyo mpamvu biba byakozwe n’urwego rubishinzwe. Byagenzuwe n’Urwego rwa Leta, rureba hagati y’umumotari n’umugenzi. Turagira inama abagenzi ko bagomba kugenda kuri moto ifite mubazi, ifite ibyangomba.”

Uyu muyobozi yirinze kuvuga ku kibazo cy’amafaranga bivugwa ko ari menshi bakatwa kuri mubazi ndetse n’icyakorwa niba yagabanywa.

Muri rusange abamotari barifuza ko amafaranga 10% bakatwa ku mugenzi agabanywa ndetse mubazi zigahabwa ihuzanzira (Connection zihuta). Ni mu gihe umugenzi we asaba ko hajyaho ibiciro bihamye ku rugendo nk’uko bimeze ku batega bus mu Mujyi wa Kigali.

Uyu yavuze ko ubu umugenzi asigaye ahitamo kumvikana n’umumotari aho gukoresha mubazi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI