Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC ihita ifata umwanya wa Mbere muri Shampiyona

Kiyovu Sports yatsinze Etincelles Fc 1-0 ikomeza gushimangira amahirwe ko uyu mwaka ishaka igikombe cya shampiyona ku bubi na bwiza dore ko ihise ifata umwanya wa mbere nyuma y’uko APR FC inganyija na Mukura VS 1-1.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye ukererewe kubera ibipimo bya Covid-19 byatinze kuboneka.

Ni umunsi ikipe ya Kiyovu Sports yari yakaniye, abagore bose binjiriye ubuntu mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga w’abagore uba buri wa 08 Werurwe.

Ku munota wa cumi n’itanu w’umikino, Mugenzi Bienvenue yafunguye amazamu ku gitego cy’intsinzi cya Kiyovu Sports.

Uyu musore ukomeje kunyeganyeza inshundura igitego cye n’icyo rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye Kiyovu Sports iri imbere, yahushije uburyo bwinshi bwari bwabazwe.

Igice cya Kabiri kigitangira ikipe ya Etincelles Fc yakangutse ivudukana Kiyovu Sports ariko kwinjiza igitego mw’izamu rya Kimenyi Yves bikomeza kuba inzozi.

Umukino warangiye KIYOVU SPORTS FC ibonye coroneri 11 kuri 3 za ETINCELLES FC. KIYOVU SPORTS FC itsinda 1-0 ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo.

Umukino wahuje MUKURA VS na APR FC i HUYE warangiye ari 1-1. APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca. Igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0, amahindura ya Mukura ntiyiburira, yaje kuyifasha kwishyura igitego ku munota wa 65 kuri penaliti, umukino urangira ari igitego 1-1.

Byatumye Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere n’amanota 47, irusha APR FC amanota 2.

KIYOVU SPORTS FC izakurikizaho umukino wa RAYON SPORTS FC tariki 19/03.

Abanyacyubahiro batandukanye barimo Nyakubahwa Senateri Bernard Makuza usanzwe ari umukunzi w’imena wa Kiyovu Sports barebye umukino wayo.

Abanyabigwi ba Kiyovu Sports bari baje gushyigikira barumuna babo, nyuma y’umukino binjiye mu kibuga babakora mu biganza ari nako basuhuza abakunzi ba Kiyovu Sports bari baje gushyigikira Urucaca.

Rayon Sports ku wa Gatandatu yanganyije na Espoir FC 1-1, Rutsiro inganya na Bugesera 1-1. Gasogi UNITED FC 1-1 ETOILE DE L’EST FC na MARINE FC 1-1 POLICE FC

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal na Senateri Bernard Makuza ku mukino Urucaca rwatsinzemo Etincelles Fc

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON & na HABYARIMANA Adam Yannick / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI