Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Karake ukora mu Rukiko rw’Ikirenga yigaramye ruswa ashinjwa asaba kurekurwa

Karake Afrique yabwiye urukiko ko Miliyoni 1,4Frw yafatanwe na RIB atari uburiganya ahubwo ari amafaranga ye yishyurwaga.

Karake Afrique yafatanwe Miliyoni 1,4Frw bicyekwa ko ari ruswa yakiriye

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kubera uburemere bw’icyaha yakoze kandi ari umukozi w’Urukiko.

Umwunganira mu mategeko avuga ko nta kimenyetso na kimwe Ubushinjacyaha bufite cyaba ikiziguye cyangwa ikitaziguye.

Umwirondoro wa Karake Afrique ugaragaza ko atuye mu Mudugudu w’Ibuhoro, Akagali ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo. Ni umugabo w’imyaka 39.

Karake Afrique asanzwe ari umushakashatsi mu by’amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga.

Mu intangiriro za Gashyantare 2022 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga witwa Karake Afrique, icyo gihe RIB yavuze ko yamufatiye mu cyuho yaka avance ya ruswa afite cash Miliyoni 1,4 Frw mu gihe yagombaga guhabwa miliyoni 10Frw, ivuga ko ayo mafaranga yari ay’umuntu watsinzwe urubanza rwe rwari rugeze mu bujurire.

RIB yavuze ko uwo muntu yagomba guha Karake Miliyoni 10Frw agomba guha Umucamanza kugira ngo urubanza azarutsinde, uwo muntu yaje kuba amushakiye Miliyoni 1,4Frw ya Avance kugira ngo amwereke ko afite ubushake bwo kumuha ayo bumvikanye yose, mu kuyamuha RIB ihita imucakira.

Ku wa 09 Werurwe, 2022 nibwo Karake Afrique yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge bwa mbere kuva yatabwa muri yombi na RIB, aburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo yaburanishijwe n’inteko y’Umucamanza umwe, n’Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe wo ku rwego rw’igihugu.

Karake bwa mbere yicaye mu Rukiko

Karake Afrique yagaragaye mu Rukiko yunganiwe mu mategeko na Me Twizeyimana Innocent.

Kuva yatangira kubazwa haba muri RIB no mu Bushinjacyaha anagezwa imbere y’urukiko yahakanye icyo cyaha avuga ko ari amafaranga ye yishyurwaga n’uwo yari yayagurije muri ‘Banque Lambert’.

Ni iburanisha ryabaye ritinze cyane kuko Karake Afrique hari Dosiye ze zari mu bushinjacyaha yari atarabona ,iburanisha ryatangiye Saa saba n’igice risozwa Saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umucamanza yatangiye aha umwanya Ubushinjacyaha ngo buvuge impamvu bwazanye imbere y’urukiko Karake Afrique, Imikorere y’icyaha yakoze cyatumye yisanga mu Nkiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko yafatiwe mu cyuho kuwa 11 Gashyantare ari kwakira Miliyoni 1,4Frw y’uwitwa Murangira Jean Bosco, uyu watanze aya mafaranga ni umwana w’uwitwa Gahiga Karitesa Ngenzi usanzwe uburana n’umuvandimwe we witwa Ange Gahiga, urubanza rwabo rukaba rwari mu Rukiko rw’Ubujurire.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Karake Afrique yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga yahawe na Murangira Jean Bosco umuhungu wa Gahiga aho yamwizezaga ko ayo mafaranga ayaha umucamanza kugirango azabashe gutsinda umuvandimwe we baburana.

Ubushinjacyaha bukavuga ko Karake yari yijeje uyu Murangira ko byanze bikunze bagomba gutsinda urwo rubanza nibamuha ibyo yabasabye.

Ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko ko Karake Afrique afungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge kuko bugikora iperereza.

Umucamanza yahaye umwanya Karake Afrique ngo yiregure kubyavuzwe n’ubushinjacyaha.

Yabwiye urukiko ko amafaranga yafatanwe ari ayo Murangira yamwishyuraga kuko yari yamubwiye ko afite ikibazo kihutirwa ajya kuyabikuza muri Banki ya Kigali (BK) arayamuguriza.

Yavuze ko tariki ya 10 Gashyantare 2022 uwitwa Murangira Jean Bosco yamugujije Miliyoni 1,8Frw amubwira ko azamwungukira ibihumbi 200Frw, arayamushakira arayamuha .

Karake akavuga ko bukeye bwaho ngo uwo Murangira yamubwiye ko abaye amubonyeye Miliyoni 1,4Frw akamubwira akabari yarimo mu Kiyovu, yahagera akamubwira ko ibihumbi 600Frw azabimuha nyuma y’ibyumweru bibiri.

Karake Afrique ati “Mu kuyafata nibwo RIB yahise iza iramfata iranamfotora ayo mafaranga iyita ruswa.”

Yabwiye Urukiko ko afite ibimenyetso byose bigaragaza ko ariya mafaranga yafatanwe ari amafanga ye yishyurwaga.

Ati “N’ikimenyimenye mugiye muri BK mwabona uko nabikuje ayo mafaranga.”

Uyu mushakashatsi muby’amategeko mu Rukiko rw’ikirenga yasoje asaba urukiko kumurekura by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zigize icyaha zatuma afungwa cyangwa akaba yatoroka ubutabera.

Me Twizeyimana Innocent wunganira Karake yabwiye UMUSEKE  ko ubushinjacyaha nta kimenyetso bufite bugendera ku magambo.

Ati “Ubushinjacyaha usibye kubivuga mu magambo, nta kimenyetso n’iki kimwe cyaba icyanditse cyangwa ikitanditse bafite, ni ukuvuga ngo barabivuga mu magambo badafite ikimenyetso na kimwe.”

Me Twizeyimana yasabye ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko kumufunga Ubushinjacyaha bwabuze impungenge n’imwe yerekana ko Karake yabangamira iperereza.

Yavuze ko hagaragaye n’Umwishingizi wishingiye Karake Afrique kugira ngo afungurwe aburane ari hanze nk’ikimenyetso ko atatoroka Ubutabera.

Ubushinjacyaha na Karake Afrique bamaze amasaha ane n’igice baburana.

Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo kw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kizafatwa kuri uyu wa mbere tariki ya 14 werurwe 2021 isaa munani.

Yavuze ko amafaranga yafatanywe atari ruswa

Imodoka ya RIB

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. muyoboke

    March 14, 2022 at 1:42 pm

    Ni gake cyane abantu bemera icyaha.Usanga bose bavuga ko barengana.Nyamara Imana yaturemye,ibabarira gusa abantu bemera icyaha, bakihana,bagahinduka.Bene abo nibo izaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ikibabaje nuko abantu bibeshya ko ubuzima ari amafaranga gusa.Bigatuma bakora ibyo Imana itubuza byinshi:Ubujura,ruswa,ubusambanyi,ubwicanyi,intambara,etc…Bakibagirwa ko ejo bazapfa.Kandi ko bizababuza kuzuka ku munsi w’imperuka.Ntitukishinge ababeshya ko iyo dupfuye tuba twitabye Imana.Bible yerekana neza ko upfuye atarashatse Imana akiriho,biba birangiye atazongera kubaho (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI