Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ibigo by’indashyikirwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire byahembwe (Amafoto)

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO) rufatanyije n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere hamwe na UN Women bahembye ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Minisitiri Béata Habyarimana, avuga ko uyu muhango wo guhemba no gushimira ibigo mu kwimaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ari ubwa mbere ubayeho haba mu Rwanda no muri Afurika.

Ni mu muhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Werurwe 2022.

Hahembwe ibigo bya Leta ndetse n’iby’abikorera byabaye indashyikirwa mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ni ku nshuro ya mbere bibaye mu Rwanda.

Ibigo icyenda birimo ibikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Inganda zitunganya icyayi, abakora ubukerarugendo, itumanaho, amabanki, hoteli n’ibyo byahembwe.

Ibigo Bine bya Leta na Bitandatu byigenga byahawe ibyemezo by’uko byagaragaje ko bigiye kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Birimo MINICOM, NIRDA, RURA, RCA, DP World, Garda KK Security, Sanlam, Sina Gerard Entreprise Urwibutso, Inkomoko Entrepreneur Development na BRITAM Insurance.

Jean Marc Kalima, Umuyobozi wa Wolfram Mining  and Proccesing Company Ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yahembwe muri iki cyiciro ,avuga n’ubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari umurimo ugoranye ariko hagaragaye ko n’abategarugori bawitabiriye.

Ati “Twavuga ko umubare utaraba munini, aho dukorera tubara 28% ariko urumva ni umubare twakwishimira.”

Avuga ko batanga umusaruro kuko iyo umugore yitabiriye umurimo awukora neza 100% kuko batarangara mu kazi.

Naho Marcel Murego, ushinzwe ubuyobozi n’abakozi mu ruganda rutunganya icyayi rwa SORWATHE yavuze ko gukorana n’abagore byabahaye umusaruro.

Ati “Nta gihombo kirimo, twabonyemo inyungu ikomeye umusaruro warazamutse.”

Asaba ibigo bidaha umwanya abagore kuzasura SORWATHE, bakabaha ubuhamya bw’umusaruro wo gukorana nabo mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo nabo imyumvire ihinduke.

Julienne Oyler,  Umuyobozi Mukuru  w’Inkomoko Entrepreneur Development yahembwe mu bigo byagaragaje ko bigiye kwimakaza ihame ry’uburinganire, yavuze ko biteye ishema kandi bigaragaza ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye imbaraga z’umugore.

Agaragaza ko gukorana n’umugore bizamura iterambere ry’igihugu n’abagituye.

Ati “N’abantu bazi igikenewe muri rusange, abikorera gukorana n’abagore ni inzira yagutse y’iterambere.”

Julienne Oyler avuga ko gukorana n’abagore bitanga umusaruro ufatika

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, Rose Rwabuhihi yavuze ko ibigo bitandukanye byashishikarijwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Avuga ko mu bikorera iri hame ritagaragara uko bikwiye bakaba baraganiriye kugira ngo baryubahirize.

Ati “Turicara turebera hamwe tubereka aho bitameze neza, tubereka aho bashyira imbaraga, tumaze imyaka 3 babikoraho, ni umusozo w’urwo rugendo.”

Avuga ko hari ibipimo bigenderwaho harimo kureba nimba ibyo bigo byarashyizeho amategeko arwanya ihohotera aho bakorera, kureba ko ubuyobozi harimo abagore n’abagabo, aho bakorera nimba hafasha umugore kugira ngo akore umurimo neza.

Avuga ko ari gahunda iri mu gihugu hose haba mu Mujyi wa Kigali no mu bice by’icyaro.

Ati “Urwego tugezeho ni rwiza intangiriro yose aba ar’intambwe ikomeye ariko mu by’ukuri urugendo ruracyari rurerure kugira ngo abanyarwanda bose bagire amahirwe angana.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana, avuga ko guhemba ibigo byitwaye neza mu guhamya ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari igikorwa cy’ingenzi, avuga ko ari ubwa mbere kibaye mu Rwanda no muri Afurika.

Ati ” Ni igihembo cyo kugira ngo bahabwe ishimwe binabatere n’ishyaka, bitere ishyaka n’abandi mu kurushaho guhamya cyangwa gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire.”

Minisitiri Habyarimana asaba abikorera kugira imbaduko yihuse mu gushyiraho ihame ry’uburinganire mu bigo byabo ntibabyumve nko gutanga ubufasha.

Ati “Byagaragaye ko iyo ubishyizeho inyungu zawe ziriyongera , umukozi agakora afite imbaraga ukunguka, ntibasigare bashyireho ibikorwa bitandukanye bigaragaza uburinganire bazabona umusaruro wabyo.”

MIGEPROF Yagaragaje ko n’ubwo hakiri imyumvire iri hasi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye hari benshi babyumvise.

Ivuga ko hari icyizere ko n’abandi bazagenda babyumva uko ubukangurambaga bugenda bukorwa hose.

Abikorera bashimye iki gikorwa cyo guhemba ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

SORWATHE isaba ibindi bigo kuza gukora urugendo shuri bakabereka inyungu zo gukorana n’abagore

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Akanyamuneza kari kose ku bigo byahembwe

Ibigo byimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byahawe ibihembo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. mazina

    March 14, 2022 at 10:27 am

    Abagore nabo barashoboye.Dore ingero nkeya:Ababaye Prime Ministers Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI