Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyagatare: Batatu bafashwe binjiza Kanyanga n’urumogi mu gihugu

Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe, yafashe abantu batatu bari bafite urumogi ibiro 13 na Litiro 80 za kanyanga, bafashwe babitwaye kuri moto babivanye mu gihugu cya Uganda bakoresheje inzira zitemewe.

Iyi moto niyo yari itwaye urumogi na kanyanga

Aba bafatiwe  mu Murenge wa Nyagatare, akagari ka Nyagatare, Umudugudu wa Nyagatare.

Abafashwe ni Kwizera Bosco w’imyaka 23, Kaburame w’imyaka Jacques w’imyaka 25, na Hakizimana Elissa w’imyaka 15.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuzeko aba bose bafashwe kubera umuturage wahamagaye Polisi ayibwira ko hari abantu batwaye ibiyobyabwenge kuri moto.

Yagize ati “ Polisi ikimara kumenya amakuru yahise ishyira bariyeri mu muhanda ihagarika moto ifite nomero RD 263Y nibwo uwari uyitwaye yahise yiruka, hasigara uyu Hakizimana wahise afatwa  barebye ibyo batwaye kuri iyo moto  basanga ni urumogi ibiro 3 na Kanyanga Litiro 80, Akimara gufatwa yabwiye Abapolisi ko ibyo biyobyabwenge yari abishyiriye abagabo babiri  Kwizera na Kaburame  batuye Ryabega, yahise ajya kwereka Abapolsi aho abo bagabo batuye,  bahageze basatse inzu batuyemo basanga bafite urumogi ibiro 10, nabo bahise bafatwa”.

SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bishora mu biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu wabikuramo uretse gufatwa ugahanishwa ibihano bikomeye harimo ni igifungo kirekire muri gereza.

Yagize ati “Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yahagurukiye guhiga bukware abantu bacuruza, abanywa ibiyobyabwenge, ndetse n’ababikoresha mu buryo butandukanye kugirango bafatwe bahanwe kuko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha. Ikindi kandi Leta yavuguruye amategeko ahana abafatanwe ibiyobyabwenge ishyiraho ibihano biremereye, Ababicuruza rero bakwiye kubireka bakajya gushaka ibindi byo gukora bibafitiye inyungu.”

Yasoje ashimira abaturage bose batanga amakuru abasaba gukomeza gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyagatare kugirango hakurikizwe amategeko.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI