Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Kwambara agapfukamunwa muri Kenya ntibigikenewe

Guverinoma ya Kenya yakuyeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa mu bantu benshi ryari rimaze igihe ryarashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kwambara agapfukamunwa muri Kenya byakuweho (Photo/Internet)

Muri Kenya hari hamaze iminsi impaka zo guhuraho agapfukamunwa nyuma y’uko bigaragaye ko icyorezo cya COVID-19 cyakendereye.

Itangazo ryatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe, rigira riti “Guhera uyu munsi kwambara agapfukamunwa mu bantu benshi, bikuweho.”

Muri Kenya kandi ubu abantu bikingije mu buryo bwuzuye bemerewe kujya mu bikorwa byose bihuza abantu mu buryo bw’ 100%.

Ingamba zimwe na zimwe zari zimaze igihe zikurikizwa muri Kenya zisa nk’izavuyeho nko gupima umuriro ndetse n’akato.

Mutahi Kagwe yagiriye inama abaturage gukomeza gusukura intoki bakoresheje amazi cyangwa imiti yica udukoko kuko uretse kuba birinda icyorezo cya COVID-19 binarinda izindi ndwara zirimo iziterwa n’umwanda.

Ibihugu bimwe na bimwe byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi byagiye bikuraho aya mabwiriza nk’ayo kwambara udupfukamunwa ndetse ubu ibikorwa byajyaga byitabirwa n’umubare muto w’abantu nk’imipira, ubu byitabirwa n’abantu buzuye.

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI