Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Biogaz! Imyaka 15 mu gihombo, agahwa kajombye umworozi wari witeze ibishya

Biogaz ni bumwe mu buryo  leta y’ uRwanda yashyizeho hagamijwe kugabanya ibicanwa bisimbura inkwi n’amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndetse n’ihindagurika ry’Ikirere.

Gahima Premier wo mu Murenge wa Karama yavuze ko Biogaz ye atazi uko byagenze ngo ipfe

Uyu mushinga watangijwe mu mwaka wa 2007, hakorwa ubukangurambaga butandukanye no gusobanurira Abanyarwanda by’umwihariko aborozi  gukoresha ubu buryo nk’inzira ibaganisha ku iterambere. Ni ukuvuga ko umaze imyaka 15 usa nkaho ukiri mu igerageza.

Gusa uyu mushinga wayobotswe n’aborozi  ndetse n’ibigo birimo amashuri na  gereza byabonaga uyu mushinga nk’igisubizo cyigabanya ibicanwa.

Hajyaho ubu buryo , urugo rwagombaga gutanga ibihumbi 100frw , leta igatanga ibihumbi 300frw  byo kunganira kugira ngo biogas yubakwe.

Kugira umuturage acan , yabaga asabwa nibura kuba yabona amase  ahagije, amazi  ndetse n’ibindi biyigendaho.

Ni igitekerezo ubona ko cyari cyiza mu ntangiriro ariko kitagezweho ahanini bitewe no kutagira inyigo ihamye  igaragaza imikorere yayo no kuba abagenerwabikorwa badafite amakuru.

Bavuga ko amahirwe yabaciye mu myanya y’intoki…

Gahima Premier wo mu Kagari ka Nyakiga, Umudugudu wa Kavumu , mu Murenge wa Karama  mu Karere ka Nyagatare.Mu buhamya yahaye  UMUSEKE , yavuze ko yatangiye gukoresha Biogas mu mwaka wa 2017.

Yavuze ko  kugira ngo ayihabwe, Akarere ka Nyagatare kashyizemo inkunga y’ ibihumbi 300frw ariko Paruwasi gaturika ya Karama  nayo imutera inkunga y’ ibihumbi 100frw.

Gusa  nyuma y’amezi icyenda atangiye kuyikoresha, yatangiye kugira ibibazo ndetse iza no gupfa burundu kandi yari yaratangiye kumuhindurira ubuzima.

Yagize ati “Yaratekaga pe. EEh yaramfashaga cyane, urabona muri iki gihe inkwi ntabwo zikiboneka, nashyiragamo amase n’amazi yanjye  kuko ndayafite mu rugo, nayashyiragamo kikabyimba, [avuga ishitingi ishyirwamo amase] cyabyimba kigatanga gaz. Mu gikoni bagateka, bagateka nta mwotsi , bagashyiraho ibiryo bakaza basanga bihiye, mbese ugasanga bidufasha mu mirimo , ntituvunike tujya gushaka inkwi cyangwa ngo twicwe n’imyotsi.”

Yakomeje ati “Ariko kuva  byapfa ubu turi gushakisha inkwi nta kundi n’imyotsi iratwica. Ariko bigihari byari bidufiye akamaro kanini.”

Uyu mugabo w’umugore n’abana babiri, avuga ko icyatumye bipfa atakizi gusa ko iyo yashyiragamo amase, yabonaga bibyimbe ariko  ntibitange gaz.

Yavuze kandi ko yagerageje gukoresha uburyo bwo kuzibura nk’uko bari barahuguwe ariko ko ntacyo byatanze kuko kuri ubu atekera mu myotsi, ibintu avuga ko bimusubiza inyuma mu iterambere.

Iki kibazo kandi agihuriyeho na Semabunda Gerard nawe wo muri uyu Mudugudu. Yavuze ko  yayihawe ikajya imufasha guteka  amafunguro mu buryo bwihuse kandi afite isuku ariko  ko yaje gupfa nyuma yo gupfusha amatungo maze akabura amase akoresha.

Ati “Inka twari dufite yarapfuye,tubura inka, tuzibuze Biogas irahagarara, ntitwongera kuyikoresha kubera kubura amase.Nagize igihombo gikomeye. Ubu n’inkwi kuzibona ntiziboneka kandi mbere twafashwaga na Biogas “

Iyi niyo Nka kwa Gahima Premier basigaranye usibye ko Biogaz  yapfuye ntiyabasha gutanga amase akenerwa ngo bacane

Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka  wa 2019-2020, yerekanye ko mu gihugu hose hubatswe izigera ku 9647 nyamara 55% ntizikora.

Akarere ka Gatsibo 189 kuri 572 ntizigikora. Muri Ruhango  ni 196 kuri 278 ;Karongi 277 kuri 378 ;Rubavu 100 kuri 125 ;Gicumbi 376 kuri 675 ;Nyagatare 194 kuri 545 zubatswe nazo  zidakora .

Muri Nyagatare naho hari Biogaz 89  zo mu bwoko bwa converse zubatswe mu mwaka 2016-2017  zitagikora . Izi ziri mu Murenge wa Rukomu,Katabagemu,Rwempasha,Matimba,Musheri, Karangazi,Kiyombe,Rwimiyaga,Mimuri, Karama,Gatunda.

Izindi zo mu bwoko bwa Maconerie zigera 200 zubatswe ntizabyazwa umusaruro .Hari izindi 8 zubatswe ariko ntizarangira   hari kugeragezwa kureba uburyo zakora.

Kugeza ubu muri aka Karere ,Biogaz zikora zigera kuri 25  mu zisaga 200 zubatswe nizo zikora.

Umusaza Rukiriza Stanley  wo mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Shonga,Umudugudu wa Rwubuzizi, ni umwe mu bafite biogas zigikora muri Nyagatare.

Yavuze ko amaze imyaka 8 akoresha biogas kandi yishimira ko  kuba iye igikora,  imworohereza guteka  vuba kandi akabona amafunguro asukuye ndetse no kubona ifumbire.

Ati “Nko guteka icyayi ,amata  ni umwanya muto. Yaradufashije kubona ifumbire , tukagira umusaruro mu byo duhinga.”

Uyu musaza yavuze ko mu gihe cy’izuba amase aba make  kubera  inka zitabona ubwatsi buhagije n’amazi akaba ari make, ibintu bishobora gutuma biogas yagira ikibazo.

Umuyobozi Ushinzwe  ibidukikije mu Karere ka Nyagatare, Murenzi Samuwel , avuga ko mu isesengura bakoze hari impamvu nyinshi zituma biogas zidakora harimo kuba abaturage batazitaho, bategereza leta ko ariyo izabafasha kuyisazura no kuyikora (Maintenance).

Yavuze kandi ko indi mpamvu ari abaturage bahabwa inka bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko mu gihe runaka bagapfusha amatungo, bakabura amase bityo biogas zigapfa ubwo.

Ati “ Biogaz mu Karere ka Nyagatare ntabwo bimeze neza kubera ko inyinshi zidakora, usanga zubatswe 90% zidakora.Usanga impamvu zidakora kenshi ari uburyo bwo guhindura imiterere yazo,(design) zari zarashyizwe  mbere. “

Avuga  ko Biogas  zari zarubatswe mu 2010 inyinshi zo mu bwoko bwa GCC  zikora ariko iz’ubatswe mu 2016 zo mu bwoko bwa Converse arizo zidakora.

Uyu muyobozi yavuze Akarere kavuganye n’Ikigo cy’Ingufu EDCL  gifite inshingano mu kuzubaka   ngo hakorwe isesengurwa ku buryo  zakongera  gukoreshwa.

Nyuma y’uko babuze abatekinisiye, izi Biogaz zarangiritse

MININFRA yatanze umurongo kuri Biogaz…

Minisitiri w’Ibikorwaremezo ubwo kuwa 8 Werurw 2022, yatangaga ibisobanuro mu magambo Inteko Ishingamateko umutwe w’Abadepite, yavuze  ko uwagize uburangare muri iki kibazo agateza leta igihombo  azabiryozwa.

Yagize ati “ Muri system uko amafaranga yagiye akoreshwa biba bigaragara ntabwo ari ikintu  gisaba imbaraga  nyinshi.Ba Nyakubahwa  Badepite  ngira ngo inzego zitandukanye  zishinzwe gukurikirana uko umutungo wa Leta  wakoreshejwe,   zireba uko wakoreshejwe  ndetse n’impamvu  zatumye ukoreshwa nabi.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko bitarenze muri  Kamena  uyu mwaka  hazaba hamaze kumenyekana buri biogas  ikibazo  yagize n’impamvu  zatumye uyu mushinga  udatanga umusaruro.

Uturere rwa Gicumbi na Gakenke   habarurwa miliyoni   30frw yari agenewe Biogas ariko ntiyakoreshwa icyo yari agenewe gukora.

Muri Nyabihu naho habarurwa miliyoni 17frw  yari agenewe gahunda ya biogas ariko ntiyakoreshwa.

Muzehe Rukiriza Stanley Biogaz ye aracyayikoresha avuga ko imufasha cyane

Basaba ko bafashwa Biogaz zabo zikongera gukora kuko zabateje ibihombo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI