Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

RIB yafunze Ndimbati ukekwaho gusambanya umwana

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri sinema nyarwanda ari mu maboko y’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ndimbati uzwi muri Filime ya Papa Sava yatawe muri yombi

Ndimbati yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 10 Werurwe 2022.

Uyu mugabo umaze kubaka izina muri sinema nyarwanda kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi rya Ndimbati.

Yagize ati “Nibyo koko RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco alias Ndimbati w’imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.”

Itabwa muri yombi rya Ndimbati rije rikurikira amakuru y’umugore witwa Kabahizi Fridaus wagaragaye mu itangazamakuru avuga ko Ndimbati yamuteye inda y’impanga nyuma yo kumusindisha inzoga yitwa Amarula.

Uyu Kabahizi yumvikanaga ashinja Ndimbati kwihunza inshingano zo kurera abana babyaranye.

Ndimbati yaje kumvikana mw’itangazamakuru yemera ko uwo mugore amufasha nk’abandi bose ko ashidikanya kuri abo bana b’impanga bamwitirira kuko nta DNA yakozwe ngo hamenyekane Se w’abana.

Ndimbati yavuze kandi ko hari umupangu w’abantu atashyize hanze ngo bifuza kumufungisha banyuze kuri uwo mukobwa uvuga ko yamuteye inda afite imyaka 17 nyuma yo kumusindisha.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ndimbati-ushinjwa-numukobwa-kumusindisha-akamutera-inda-yimpanga-yemeye-ko-asanzwe-amufasha.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. gafuruka

    March 10, 2022 at 11:08 am

    Usanga abantu benshi bakina Films bajya mu busambanyi.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 22 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro.Nubwo abantu bo babona ko biba ari byiza.Uretse no gufungwa,abakora ibyo Imana itubuza bose bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzuka ku munsi wa nyuma.

  2. Ukuri

    March 10, 2022 at 2:06 pm

    Muraho neza! Nsomye ino Nkuru ndetse numva n’ ikiganiro uriya mugore yagiranye niriya TV numva hari icyo nabivugaho!

    Muri iyi minsi abagabo hari igihe barenganywa n’ amategeko kdi ariyo yagakwiye kubarenganura pe! Es RIB mbere yogufunga Ndimbati (isaha 1) cg kumwicira izina yabanje isanga uyu mugore yaratarageza imyaka 18? Es ubwo abo yakoreraga akazi ko murugo cg se bo kuki bakoreshaga umwana? Es kuki RIB yamufunze badakoze ADN? Es kuki uyu mugore atareze cg ngo bariya bamureraga nk’ umwana baregere RIB none hakaba hashize imyaka irenga ibiri?
    ……….

    Rwose ibintu byo gusambanya abana/abagore byahindutse akarengane ku bagabo bamwe aho abaturanyi/abayobozi bagushiraho case ukarengana nyamara nundi uri hirya yabona ko hihishemo akarengane numva mbere ko umuntu atambwa Muri yombi cg afungwa hagakwiye kuba hari ibimenyetso bifatika apana amagambo kuko iki cyaha kiri kurenganya abagabo abagore bigaramiye (sinirengagije abahohoterwa cg abagabo bakora ayo mahano)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI