Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Abaturage bagorwaga no kugera kuri RIB bishimiye ko yabegereye

Abaturage batuye mu Kagari ka Kadaho mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza bagorwaga no kugera aho RIB ikorera ngo bayigezeho ibibazo bafite bishimiye ko yabegereye ikabatega amatwi ku bibazo bafite.

Buri muturage yinjira umwe kuri umwe mu biro ngendanwa bya RIB akayigezaho ikibazo afite

Umurenge wa Cyabakamyi n’umwe mu Mirenge 10 igize akarere ka Nyanza mu busanzwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukaba nta shami ryayo rihari kuburyo abaturage bakeneye serivisi yayo bibasaba kujya kuri RIB station ya Busasamana (iherereye mu Mujyi w’akarere ka Nyanza).

Abatuye I Kadaho bavuga ko bibagora kuko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bajya gushaka iyo serivisi.

Uwitwa Mukandayisenga Epiphanie ati“Iyo nakeneraga kujya kuri RIB nshaka kuyigezaho ikibazo cyanjye binsaba kugenda saa cyenda z’igicuku nkagerayo saa yine za mugitondo urumva ni umunaniro mukugaruka bikaba byaba ngombwa ko nshaka uncumbikira kugirango mbone uko nongera kuzinduka mu gicuku ngaruka.”

Mugenzi we witwa Sibomana Cyprien nawe utuye mu Kagari ka Kadaho we avuga ko biba bitoroshye kugera mu Murenge wa Busasamana bajya kureba RIB ngo bayigezeho ikibazo bafite kuko ari kure cyane kuribo bisaba kuba hajyayo abifite kuko byibura moto yahagera igenda igaruka ari amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) muri iki cyumweru bifashishije ibiro byabo ngendanwa basuye abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi babasanga aho bari bumva ibibazo bafite babyakira ibindi bakabiha umurongo wo kuba byakemuka.

Abaturage bahatuye bavuga ko babyishimiye kuba RIB yarabegereye muri gahunda yiswe”Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha serivisi za RIB mu baturage” bakabona aho banyuza ibibazo byabo bikumvwa.

Philbert Mwenedata umukozi wa RIB ukora muri serivisi ishinzwe gukumira ibyaha yavuze ko abaturage baba babakeneye kugirango bumve ibibazo bafite babikemure kandi banabigishe ububi bw’icyaha n’ingaruka bigira kuwagikoze kuburyo babyirinda bityo bazajya bakomeza kubegera.

Umuyobozi wa RIB w’agateganyo mu Ntara y’Amajyepfo, Habyarimana Joseph ko RIB ikora iperereza ku cyaha cyakozwe cyangwa ikeka ko gishobora gukorwa asaba abaturage kwirinda ibyaha.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rumaze imyaka ine rukora, mu kwegera abaturage bo mu Murenge wa Cyabakamyi rukaba ruzahamara iminsi itatu rusura abaturage bo mu tugari dutandukanye tugize uyu Murenge.

Habyarimana Joseph uyobora RIB mu Ntara y’Amajyepfo by’agateganyo yasabye abaturage kwirinda ibyaha

Umuturage arinjira agatanga ikibazo nta nkomyi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/NYANZA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI