Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Imodoka ya Niyonzima Olivier Seifu yakoze impanuka

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla y’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Niyonzima Olivier uzwi nka Seifu, yakoze impanuka igonga umumotari n’uwo yari ahetse, inagonga indi modoka irayangiza cyane.

Imodoka ya Seifu yangiritse bidakabije

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane mu masaha ya Saa tatu z’amanywa, bibera mu Murenge wa Mumena, mu Akagari ka Cyivugiza.

Uwari utwaye iyi modoka ni usanzwe ashinzwe kuyoza (umunamba), uyu akaba ari nawe usanzwe yogereza imodoka abakinnyi n’abatoza ba AS Kigali FC, akabikorera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu musore ngo ubwo yari ataratangira koza iyi modoka, yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano kuri iyi Stade, maze arayijyana ageze ahazwi nko kuri LP agonga umumotari wari uhetse umugenzi bombi baragwa baranakomereka bidakabije, uyu munamba we ahita yiruka ageze Cyivugiza agana ku irimbi ry’i Nyamirambo ahahurira n’indi modoka iri mu bwoko bwa Toyota Corolla y’ubururu arayangiza nayo ahita ava mu modoka ariruka.

Umwe mu babonye iyi mpanuka, yahise yihutira kujya kubwira nyirayo (Seifu), cyane ko yari ari mu myitozo atari azi ibijya mbere.

Umumotari wagonzwe, yabwiye UMUSEKE ko iyo uyu musore wamugonze ahagarara bakumvikana, byari gukemukira mu bwumvikane kandi ntihagire ibindi bibazo biteza imodoka y’uyu mukinnyi.

Ati “Ni uko yagize ubwoba agahita yiruka, ariko sintekereza ko iyo twumvikana byari gukemuka neza nta n’indi mpanuka bimuteje.”

Nk’uko bigaragarira amaso, iyi modoka ya Seifu yangiritse bidakabije ariko nta wayiguyemo. Indi byagonganye yo yangiritse cyane ku gice cy’imbere ariko nayo nta wayiguyemo.

Umugenzi wari utwawe kuri moto uyu munamba yagonze, yakomeretse mu nkokora ariko nawe bidakabije.

Indi modoka yagonganye n’ya Seifu,yangiritse cyane ku gice cy’imbere.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Fanny

    March 11, 2022 at 12:32 pm

    Ntibavuga LP, bavuga ERP.

    Hahoze station ya Essence ya KAJEGUHAKWA Valens yitwa ERP (Enterprise Rwandaise de Pétrole)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI