Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Abasore batanu bakubise inyundo Manishimwe agapfa basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Abasore batanu bagabye igitero kuri Butike y’umucuruzi bakica umukozi wayikoragamo witwa Manishimwe Vincent Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa iminsi 30 muri Gereza abasore batanu bakubise uwitwa Manishimwe Vincent byaviriyemo Urupfu

Abasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ni Musonera bita Gasongo cyangwa Mpangara, Ngendahimana Justin wiyise Epimaque Pazzzo, Habinshuti Etienne wiyita Nshuti, Sindayigaya Ferdinand uzwi nka Black na Niyotwizera Emmanuel wiyita Rasta.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Werurwe 2022, Urikiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha abantu batanu ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviriyemo urupfu uwitwa Manishimwe Vincent waguye mu Bitaro bya Kigali CHUK.

Aba bose bakurikiranweho gukubita Manishimwe Vincent bikamuviramo urupfu bari mu kigero cy’imyaka 20 na 25.

Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yaburanishije uru rubanza, yatangiye iburanisha saa tanu z’amanywa. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha umwe.

Ubwo uru rubanza rwabaga nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Manishimwe Vincent wagaragaye mu rukiko cyangwa abanyamategeko baregera indishyi z’akababaro, na Ruvugabigwi Joseph bita Mukasa nk’umukoresha we na we ntabwo yari mu cyumba cy’urukiko.

Abaregwa bose uko ari batanu baburanye batunganiwe, babwiye urukiko ko batemera icyaha bacyekwaho n’ubushinjacyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviriyemo uwitwa Manishimwe Vincent urupfu batacyemera.

Uko ari batanu bemereye Urukiko ko barwaniye mu kabari k’umucuruzi witwa Joseph Ruvugabigwi uzwi nka Mukasa bikaviramo urupfu umukozi we witwa Manishimwe Vincent.

Umucamanza yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu bazanye abaregwa imbere y’urukiko.

Ubushinjacyaha bwamaze  igihe cy’iminota 15 busobanura imikorere y’icyaha baregwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko abo burega bose uko ari batanu bagabye igitero kuri Butiki y’umucuruzi witwa Ruvugabigwi Joseph bakunda kwita Mukasa.

Buvuga ko nyuma yo kuhatera bibye uwo mucuruzi bakubita n’abakozi baho mu bo bakubise harimo uwitwa Manishimwe Vincent baramukomeretsa bikabije ajyanwa muri CHUK agezeyo ahita apfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Manishimwe Vincent yakuwe kwa Mukasa ari intere akajyanwa CHUK n’imbangukiragutabara yagera kwa muganga agahita apfa.

Ubushinjacyaha buvuga ko n’ubwo abaregwa bahakana icyaha ariko bose bemera ko bateraniye kuri Manishimwe Vincent bakamukubita bikaba ari byo byamuviriyemo urupfu.

Bwavuze ko nyuma yo gukubita Manishimwe Vincent bibye uwo mucuruzi witwa Mukasa ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 1,5Frw n’amafaranaga ibihimbi 350Frw.

Buti “Bangije n’ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 200Frw.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko inzego z’ibanze zakoze Raporo zemeza ko abaregwa ari bo bakubise uwitwa Manishimwe  Vincent.

Bwagize buti “Uwakubiswe yakubiswe inyundo mu mutwe, bamutera ibyuma ahantu hatandukanye ku mubiri banamutera agrafeuse ku maso ari na byo byamuviriyemo urupfu.”

Ubushinjacyaha bwahise busaba ko abaregwa bose bafungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kugira ngo dosiye iregerwe urukiko mu mizi.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 66 na74 kuko izi ngingo ziteganya ko umuntu wese ushobora guhanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri gukurikirana umuntu afunze ariryo hame.

Ubwo aba basore basabirwaga n’ubushinjacyaha gufungwa muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo babwiye Urukiko ko ibyasabwe n’Ubushinjacyaha byazasuzumwa, Urukiko rwabona bifite ishingiro bagafungwa bagategereza kuburana urubanza mu mizi.

Bose bemereye urukiko ko Manishimwe Vincent ari bo bamukubise ariko atari bo bamwishe.

Bati “Natwe twumvise nyuma ko yaje gupfa ariko ubwo twamukubitaga ntabwo yahise apfa, ni na yo mpamvu tutemera ibyo dushinjwa n’Ubushinjacyaha.”

Nyuma y’iburanisha ryamaze isaha irenga, Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko isomwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kubaregwa rizasomwa kuwa 14 werurwe 2022 Saa tanu za mugitondo.

Aba basore bemera ko bakubise Manishimwe ariko ko batamwishe, ngo urupfu rwe barwumvise nyuma

Imodoka ya RIB niyo yabazanye ku Rukiko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2020

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI