Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ndimbati ushinjwa n’umukobwa kumusindisha akamutera inda y’impanga yemeye ko asanzwe amufasha

Umukinnyi wa filime Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamamaye muri Papa Sava nka Ndimbati washinjijwe na Kabahizi Fredaus kumutera inda yabanje kumusindisha bakabyarana impanga ariko ntamufashe, yemeye ko asanzwe afasha uyu mukobwa mu mibereho ya buri munsi.

Kabahizi Fridaus avuga ko Ndimbati yamuteye inda y’impanga nyuma yo kumusindisha Amarula

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Werurwe 2022, nibwo inkuru ya Ndimbati na Kabahizi Fredaus yacicikanye hirya no hino harimo ku mbuga nkoranyambaga, ni nyuma y’ikiganiro uyu mukobwa yari amaze kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Isimbi TV avuga ko yatereranywe na Ndimbati nyuma yo ku mutera inda y’impanga.

Uyu mukobwa muri iki kiganiro yavuze ko ubwo yari afite imyaka 17 Ndimbati yajyaga aza kureba umuhungu ufata amashusho babanaga mu gipangu bamenyana ubwo, Fredaus yaje gusaba ubufasha Ndimbati bwo kumwinjiza mu ruhando rwa sinema nyarwanda.

Gusa ubwo Ndimbati yamusabaga kuza bagahura bakavugana ku byo kumufasha yamusanze mu modoka aribwo yamunywesheje inzoga bwa mbere, yaje ngo gusinda yisanga aryamye muri lodge nyuma umubiri we utangira guhinduka agiye kwa muganga bamumenyesha ko atwite.

Kabahizi Fredaus avuga ko nyuma yo gusama yakomerewe n’ubuzima ndetse na nyuma yo kubyara izi mpanga kuko nyiri kumutera inda yamwihakanye.

Abajijwe kuri ibi ashinjwa n’uyu mukobwa, Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati, yavuze ko asanzwe afasha uyu mukobwa kuko naho aba magingo aya ariwe wishyura ubukode, agahakana ko atigeze atererana uyu mukobwa nubwo ashidikanya kuri iyi nda yavutsemo impanga.

Yagize ati “Yaba yigeze ababwira niba igihe gishize cyose yari abayeho ate? N’ubu inzu abamo ari njyewe uyikodesha. Yaraje anjugunyira abana ukwezi kurangiye aragaruka araza arabiba, ubu hashize iminsi ibiri abatwaye. Ngo yashakaga bamukodeshereze inzu y’ibihumbi 300 Frw, bakamuha miliyoni 5 Frw ngo zo kugirango yibesheho ndetse ashakirwe n’umukozi n’akazi ashaka. Ababyeyi bari bahari harimo na Papa we, wumve ko Se yaraye aho kuko yari yatwaye umwana umwe asiga undi, Se aramuhamagara ati witanya abana.”

Ndimbati akomeza avuga ko aba bana atabemera kuko hari ibimenyetso by’uko yaba yaratezwe umutego bagamije kumusebya.

Ati “Kuba ari abanjye byo yavuze ko agiye mu rukiko bizagenwa n’urukiko, imyaka irenga ibiri ishize naba narananiranye nkananira n’amategeko, ko ahubwo umuntu afite abamuri inyuma bashaka kunsebya.Mfite ibimenyetso byinshi ntavugira aha bivuga ko yari kuri misiyo yo kugirango asebye izina ryanjye. Nta DNA twapimye, ibindi bizajyenwa n’amategeko, ntabwo umuntu yaza ngo ate abana iwanjye ngo nange kubarera”

Mustafa uzwi nka Ndimbati avuga ko kumukodeshereza abikora nk’uko abikora nk’abandi bose. Uyu mukobwa akaba avuka mu Karere ka Nyaruguru, se akaba yaraje i Kigali guhura n’umuryango wa Ndimbati ngo harebwe icyakorwa kuri iki kibazo.

Nubwo Ndimbati avuga ibi, uyu mukobwa avuga ko abana bahari kandi abizi neza ko ari aba Ndimbati, ibi bivuze ko atazareka Ndimbati atubahiriza inshingano ze nka papa w’abana. DNA ngo azaze azipimishe.

Uyu mukobwa yavuye iwabo aje Kigali gukora akazi ko mu rugo.

Ndimbati amaze kubaka izina mu ruhando rwa sinema nyarwanda, ni nyuma yo kwinjira muri uru ruhando benshi batabyumva, yamenyekanye muri filime zinyuranye nka Papa Sava, City Maid n’izindi.

Ndimbati yemeye ko afasha umukobwa umushinja kumutererana nyuma yo kumutera inda y’impanga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Ikibasumba

    March 9, 2022 at 7:10 pm

    Kweli byabigabo n’ibisuma ibyo bikina nibyo bikora. ndabyemeye burya ntabwo umuntu yakina icyo ataricyo ngo abishobore, hehe nokongera kureba PApA sava abana banjye ndahita nyibacaho, burya n’ibisuma birya abana bato.

  2. Ndimbati

    March 9, 2022 at 7:15 pm

    Muri Papa cava, abagabo turya utwana diii!!!! Abagore bo bifitiye utwana twudupfubuzi rata!!!

  3. Francis

    March 9, 2022 at 7:36 pm

    Ubwo niba ari byo koko,RIB irareba uko ibigenza. Ariko se,uriya mukobwa buriya si umukecuru?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI