Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Musanze: Maniriho uregwa gusambanya no kwica Emerence wari ufite imyaka 17 yasabiwe BURUNDU

*Uregwa ibyaha arabihakana byose, akavuga yabyemeye mu Bugenzacyaha “yabanje gukorerwa ibikorwa bibabaza umubiri”

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2022 Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwasabiye Maniriho Jean de Dieu igifungo cya burundu ku byaha aregwa  birimo gusambanya umwana, kugerageza gukuriramo undi inda n’ubwicanyi bukozwe bwagambiriwe, aregwa kubikorera Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17.

Emerence Iradukunda yishwe afite imyaka 17 y’amavuko

Ni urubanza rwaburanishijwe mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga kuko uregwa yari muri Gereza ya Musanze, aho inteko iburanisha yari igizwe n’Umucamanza ndetse n’umwanditsi, batangiye basoma umwirondoro wuzuye wa Maniriho, nyuma asomerwa ibyaha byose aregwa abazwa niba abyemera, uregwa abihakana byose.

Urukiko rwahise  ruha umwanya Ubushinjacyaha rubusaba kugaragaza uko Maniriho yakoze ibyaha bamushinja no kugaragaza ibimenyetso kuri buri cyaha aregwa.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Maniriho aregwa ibyaha bitatu byo gusambanya umwana, kugerageza gukuriramo undi inda n’ubwicanyi bukozwe ku bushake yakoreye Iradukunda Emerence wari ufite imyaka 17.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko icyaha cyo gusambanya Iradukunda cyakozwe na Maniriho, ari icyaha yakoze ndetse ubwo yafatwaga mu ibazwa mu nyandiko  yakorewe n’Ubugenzacyaha we ubwe nk’umutangabuhamya yakiyemereye.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kugerageza gukuriramo Iradukunda inda yari yamuteye, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko iki cyaha na cyo yacyemereye mu Bugenzacyaha, ndetse anasobanura uburyo yabikozemo.

Icyo gihe ngo yavuze ko yahaye Iradukunda amafaranga inshuro ebyiri ngo ajye gukuramo inda yari yamuteye, agasobanura ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso byo gusambanya umwana kuko bigize icyaha, ndetse ngo yirindaga ko yazagirana ibibazo n’umukunzi we biteguraga kubana atinya ko ubukwe bwapfa.

Ku cyaha cy’ubwicanyi bwagambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murina w’ibishyimbo by’umuturage ku wa 02 Ugushyingo, 2020.

Muri uko gusaka kwa Maniriho, ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko na yo yayifashishije mu kwica Iradukunda.

Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forestique Raboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka yapimwe bagasanga amwe afitanye isano n’aya nyakwigendera Emerence andi afitanye isano n’aya Maniriho.

Ibi nibyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bwemeza ko iki cyaha gihama Maniriho cyane ko byakozwe n’abahanga muri raporo zigera kuri eshatu zagaragajwe, ibi byose hamwe n’ibindi bimenyetso batanze nibyo bagendeyeho basaba Urukiko kuzashishoza bakabona ko ibyaha Maniriho yakoze ari impurirane mbonezamigambi, akazahabwa igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa burundu.

Emerence Iradukunda yishwe afite afite imyaka 17 y’amavuko

 

Maniriho ahakana ibyaha byose aregwa

Urukiko rwahaye umwanya Maniriho ngo agire icyo avuga ku byaha ashinjwa n’ibihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha, maze avuga ko ibyaha aregwa byose abihakana ndetse ko n’inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha atayemera kuko yemeye ibyaha nyuma yo gukorerwa ibikorwa avuga ko birimo ibibabaza umubiri.

Ku ruhande rw’abunganira Maniriho uko ari babiri na bo basobanuye icyaha ku kindi umukiriya wabo aregwa, aho bavuze ko icyaha cyo gusambanya Iradukunda nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze ngo basobanure uko cyakozwe, aho cyakorewe ndetse n’igihe byabereye.

Ku cyaha cyo gukuriramo inda Iradukunda, umwunganizi wa Maniriho yavuze ko atari gutanga amafaranga yo kujya gushaka abamukuriramo inda kandi na we ari umuganga, azi imiti yakwifashisha abimukorera ndetse akanamwisuzumira kugira ngo amenye ko yavuyemo atiriwe yitabaza abandi baganga.

Ku bijyanye n’icyaha cyo kwica ku bushake, bavuze ko kuba barasanze umurambo wa nyakwigendera uzirikishijwe umugozi usa n’uwo basanze kwa Maniriho bitaba ikimenyetso ngo kuko abantu bashobora kugura ibintu bisa batabigiyeho umugambi, bongeraho ko nta maraso basanze kuri iyo migozi, ndetse ko umurambo ubwo wajyanwaga kwa muganga utigeze upimwa na rimwe ngo bagaragaze icyamwishe.

Ku bijyanye n’amaraso yasanzwe ku mukeka kwa Maniriho abunganizi bavuze ko bidasobanutse ko amaraso amwe byagaragara ko ari aya nyakwigendera Iradukunda ngo cyane ko ubwo umurambo watoragurwaga nta bikomere wari ufite usibye kuba wari waratangiye kwangirika, ndetse ngo umurambo bigaragara ko wari wanizwe, ngo kandi uwanizwe ntava amaraso, ikindi ngo ntihagaragazwa uko Maniriho yavuye ayo maraso basanzeho ngo wenda bavuge ko mbere yo kumwica barwanye agakomereka cyangwa indi mpamvu yamuteye kuva ayo maraso.

Abunganizi kandi basoje basaba Urukiko ko ubushinjacyaha bwazagaragaza inyandiko nyayo igaragaza aho Iradukunda yavukiye n’igihe yahise yandikwa mu gitabo akivukira kwa muganga icyo bise Acte de Naissance, aho kwerekana Attestation de Naissance kuko itashingirwaho bemeza ko yari afite imyaka 17 ngo kuko ashobora kuba yari ayirengeje.

Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha kugira icyo bongera ku bwiregure bw’uregwa n’abamwunganira no kuba yemera ko icyo cyangombwa cy’amavuko kigaragaza neza igihe yavukiye (acte de Naissance) bazakibona bakagishyikiriza urukiko mbere y’uko urubanza rusomwa.

Umushinjacyaha yongeye gushimangira ko uregwa batunguwe no kumva ahakana ibyaha we ubwe yiyemereye, asaba Urukiko kugenderana ku zindi manza zagiye zicibwa batanga urugero k’urwaciriwe mu rukiko rw’ikirenga mu 2018,  aho ku  bantu babanje kwemera ibyaha mu Bugenzacyaha ariko bagera mu rukiko bakabihakana, ko icyo gihe bidakuraho ko aba yariyemereye icyaha kiba gikwiye kumuhama.

Yakomeje avuga ko iby’ayo maraso yasanzwe ku mukeka wabonetse kwa Maniriho yapimwe n’abahanga muri byo, bemeza ko afitanye isano na nyakwigendera Iradukunda na Maniriho, kandi ko kuba yaragaragaye ku mukeka wari iwe nyuma hakaza kuboneka Iradukunda yapfuye ari ikimenyetso ko byakozwe na Maniriho, kuko ntakuntu ayo maraso yaba yarageze iwe Iradukunda atahageze.

Ku bijyanye n’inyandiko nyayo y’amavuko acte de Naissance ya Iradukunda, ubushinjacyaha bwemereye urukiko ko mu gihe cyose izakenerwa mu gutanga ubutabera ngo barenganure urengana, iyo nyandiko izashakwa vuba igashyikirizwa urukiko mbere y’uko urubanza rusomwa.

Nyuma yo kumva impande zose yaba uregwa n’abamwunganira, ndetse n’Ubushinjacyaha, urukiko rwapfundikiye urubanza, rutegeka  ko ruzasomwa ku wa 06 Mata, 2022 saa cyenda z’amanywa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Yanditswe na Joselyne UWIMANA

1 Comment

1 Comment

  1. gafuruka

    March 9, 2022 at 12:18 pm

    Uyu mwana yababaje abantu bose basomye iyi nkuru.She was too young and sympathetic.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Niba twemera ko Imana yaturemye,tujye twemera n’amategeko yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI