Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage kwizihiza isabukuru Cabo Delgado imaze ibayeho

Ingabo z’URwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Mozambique, kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, yifatanyije n’abatuye muri icyo gihugu mu kwizihiza isabukuru ya 63 intara ya Cabo Delgado imaze ibayeho.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi , abayobozi b’Intara ya Cabo Delgado n’abaturage mu rugendo rwo kwizihiza iyi sabukuru

Ni abaturage bagera kuri 200 bahuriye mu Mujyi wa Mocimbao da Praie, bari bavuye mu duce twa Palma, Mueda,Pemba ndetse n’abahagaririye ingabo  za Mozambique mu gice cy’Amajyaruguru.

Intara ya Cabo Delgado mu bihe bitandukanye yakunze kwibasirwa n’ibikorwa by’iterabwoba.

Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi 1000 mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y”iki gihugu.

Iyi Ntara yari yaribasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bikorwa nk’abahezanguni biyitirira idini ya Islam Al-shabab.

Ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo koherezayo ingabo muri iki gihugu byakozwe nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Mata 2021.

Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado ,Valge Tauabo,yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kuri ubu Palma na MocimboaDa Prai bimeze neza ndetse ko mu gihe cya vuba abaturage bari barahunze utwo duce baza kugaruka.

Yavuze Kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibikorwaremezo birimo amashuri n’amavuriro biri kubakwa.

Yatangaje kandi ki umuriro n’amazi byamaze kugezwa muri utwo duce.

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza Imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zifatanya n’ingabo za Mozambique.

Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko hari Imijyi yamaze kuvanwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba irimo Mocimboa da Praia n’iyindi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI