Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kiyovu Sports yakuyeho ibiciro ku bagore bose bazitabira umukino uzayihuza na Etincelles Fc

Mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’abagore uba ku ya 8 Werurwe, umuryango w’ikipe ya Kiyovu Sports wafashe icyemezo ko abagore bazitabira umukino uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles Fc batazishyura amafaranga yo kwinjira.

Umukino uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles Fc abagore bose bazinjirira ubuntu

Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni mu butumwa bwihariye bwo kwizihiza umunsi w’abagore bwatanzwe na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal buvuga ko byakozwe mu rwego rwo kurushaho “Guha agaciro abagore by’umwihariko buzirikana abagore bagize uruhare muri Siporo mu Rwanda.”

Umugore uzaza kureba uyu mukino, usibye kwerekana ko yujuje inkingo za Covid-19 zisabwa nta mafaranga azatanga.

Kiyovu Sports ivuga ko bireba abagore bose bazabasha kuza kureba uyu mukino ko bitagenewe abakunzi ba Kiyovu Sports.

Abagore bafana andi makipe bose bazinjirira ubuntu, bapfa kuba bafite inkingo zemewe zo kureba umupira muri Stade.

Umukino uheruka wabaye kuwa 05 Werurwe 2002 wabereye i Musanze, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze ibitego 2-1 ishimangira ko ihanze amaso igikombe cya Shampiyona.

Ni umukino wakiriwe na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022.

Mu mikino 20 ya Shampiyona imaze gukinwa, APR Fc na Kiyovu Sports bayoboye Shampiyona n’amanota 44, bakaba batandukanyijwe n’ibitego 3 APR Fc irusha Urucaca.

Etincelles Fc yo mu Karere ka Rubavu igiye guhura n’Urucaca iri ku mwanya wa 11 wa Shampiyona n’amanota 21.

Kiyovu Sports yifurije umunsi mwiza abagore ibaha ubwasisi bwo kuzarebera ubuntu umukino uzayihuza na Etincelles Fc

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

1 Comment

1 Comment

  1. RUTIKANGA

    March 9, 2022 at 4:19 pm

    IYO UGIYE GUTESHA UMUNTU AGACIRO UMUFATA NKUTISHOBOYE…….
    UBWO GUKURIRAHO AMAFRNGA YO KWINJIRA KURI MATCH UTEKEREZA KO ARI UKUMUHA AGACIRO…. ?

    MU MYAKA YASHIZE IBYO BYAKOREWAGA INGABO Z IGIHUGU ARIKO NDAZISHIMIRA KO ZABYAMAGANYE ZIGASABA KO ZIFATWA NKABANDI BANYARWANDA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI