Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kigali: ADEPR Gashyekero yateguye igiterane cy’iminsi 7 cyo kwibuka imirimo Imana yakoreye Itorero n’Igihugu

Itorero rya ADEPR Gashyekero ryo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ryateguye igiterane mu cyumweru cyahariwe ivugabutumwa cyiswe “Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera” gifite intego iri muri Amosi 9:11.

Iki giterane kizatangira kuva kuwa 14 kugeza kuwa 20 Werurwe 2020

Ni igiterane giteganijwe kuva tariki 14 kugeza tariki 20 Werurwe 2022 kuri ADEPR, kizitabirwa n’abavugabutumwa batandukanye na Korali zizavuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.

Ni igiterane cyagutse kizamara icyumweru kiba hibukwa imirimo Imana yakoze ku Itorero no ku gihugu muri rusange.

Hagenimana Anastase, Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero yabwiye UMUSEKE ko iki giterane kigamije kwibuka no gushima imirimo y’Imana.

Ati “Intego ni ukongera kwibuka imirimo y’Imana yakoze hagati muri twebwe no kuzirikana isezerano ry’Imana ku bwoko bwayo, hari byinshi dufite muri twe nk’ibihamya Imana yadukoreye n’ibyo yadusezeranyije izasohoza.”

Akomeza avuga ko ari byiza ko abantu bazaza kwifatanya nabo muri iki giterane kizamara icyumweru kizabamo ibikorwa bitandukanye.

Igiterane cyatumiwemo abahanzi bazwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza nka Ev Alexis Dusabe na Ev Danny Mutabazi.

Korali Bethelehem, imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR, ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi, Intara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu izitabira iki giterane n’andi makorali yatumiwe.

Iyi Korali ya Bethelehem imaze gukora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, R.D.Congo, Uganda, Kenya n’ibindi.

Abavugabutumwa barimo Rev Emmanuel Uwambaje na Rev Joshua Masumbuko bazigisha ijambo ry’Imana riboneka muri Amosi 9:11, rivuga ngo “Uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi ryaguye nice ibyuho byaryo,kandi nzasana ahasenyutse haryo, nzaryubaka rimere nk’uko ryahoze kera.”

Kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu igiterane kizajya gitangira saa Kumi n’Imwe (17h00) kugera saa Mbiri z’ijoro (20h:00).

Kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022 igiterane kizajya gitangira saa Munani (14h:00) kugera saa Kumi n’Ebyiri (20h:00).

Iki giterane kizaba hubahirizwa gahunda zose zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero, Anastase Hagenimana avuga ko muri iki giterane hazabaho guhembuka gukomeye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI