Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bavuga ko ari Putin wabiteye- I.Mbonyi yasekeje abantu ku byabaye mu gitaramo

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi yasekeje abantu avuga ku bibazo byabaye mu gitaramo cyatumiwemo Rose Muhando, avuga ko we ntacyo abiziho ati “Gusa numvise bavuga ko byose ari Putin.”

Israel Mbonyi ari mu bahembewe muri iki gitaramo

Nyuma y’igitaramo Rwanda Gospel Stars Live cyari cyatumiwemo umuhanzi ukomeye w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rose Muhando n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda, havuzwe byinshi by’ibibazo byabereyemo.

Polisi y’u Rwanda kandi yataye muri yombi abakozi bane bo muri sosiyete yitwa Master Solution Rwanda barimo; Elvis Cyusa na Sibomana Benjamin bashinzwe ikoranabuhanga, Jean David Tuyishime ukora nk’umukozi ushinzwe gupima Covid-19 na Ben Niyonshuti ufatwa nk’umuyobozi wabo.

Aba bakozi bane bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakurikiranyweho cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ikorewe muri mudasobwa kubera bamwe mu bitabiriye kiriya gitaramo bakoresheje ubutumwa buhimbano ko bipimishije Covid-19 cyangwa bikingije.

Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bahanzi baririmbye muri iki gitaramo, yagize icyo avuga ku bibazo bakibereyemo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Israel Mbonyi yavuze ko nk’umuhanzi wari watumiwe ntakibazo cyari gihari.

Yagize ati Twese twari duhari kandi twiteguye gukora Umurimo twahamagariwe, Naho ibijyanye n’Imitegurire, ntacyo mbizeho.”

Yakomeje asa nk’ushyenga agira ati “Gusa numvise bavuga ngo byose Ni “PUTIN” wabiteye.”

Abatanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Israel Mbonyi, basetse baratembagara kubera uburyo yavuze uburyo ibyo bibazo byatewe na Putin ukomeje kugarukwaho cyane kubera intambara yateje muri Ukraine.

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI