Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ngororero: Abanyeshuri 6 bari barakatiwe imyaka 5 bagabanyirijwe ibihano bahita bafungurwa

Ababyeyi b’abanyeshuri batandatu bigaga kuri ESCOM Rucano bari barakatiwe imyaka itanu y’igifungo basazwe n’ibyishimo ubwo urukiko rwategekaga ko aba bana baregwaga ibyaha byo gusenya inyubamo utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi bagabanyarizwa igihano kigashyirwa ku mezi atanu n’ane ndetse bagahita barekurwa kuko bari bamaze amezi atandatu.

Abanyeshuri 6 ba ESECOM Rucano bari bakatiwe imyaka itanu boroherejwe bahabwa amezi ane n’atanu bahita bafungurwa

Inkuru y’aba banyeshuri bishimiye ko barangije ibizamini bya leta bakangiza hamwe mu ho bari bacumbitse yamenyekane muri Nyakanga 2021, aho bahise batabwa muri yombi bagafungwa.

Tariki 30 Ukuboza 2021,nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwanzuye ko aba banyeshuri batandatu bafungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Nyuma y’uyu mwanzuro ababyeyi baratakambye bavuga ko urukiko rwabahannye rwihanukiriye kuko ibyo bakoze babikoze bya cyana ndetse baranarishye ibyangijwe, icyo gihe bahise bajuririra icyemezo cy’urukiko.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022, urukiko nibwo rwasomye umwanzuro ku bujurire by’aba banyeshuri, maze aba banyeshuri bahanishwa igifungo cy’amezi atanu abandi bahanishwa gufungwa amezi ane aho bagomba guhita barekurwa kuko bari barengeje aya mezi bafunze.

Urukiko rukimara gusoma uyu mwanzuro ku Bujurire, UMUSEKE waganiriye na bamwe mu babyeyi b’aba banyeshuri maze bavuga ko bishimiye ko ubutabera bukoze akazi kabwo bukaba burekuye abana babo.

Umukazi Marie Chantal umubyeyi wa Mwizerwa Adolphe yavuze ko basazwe n’ibyishimo ku buryo batabona uko babivuga.

Yagize ati “Icyemezo cy’Urukiko twacyakiriye neza n’ibyishimo byinshi, twabyine ntiwabyumva kuko ubutabera bwakoze umurimo wabwo neza. Ntituzi uko byari byagenze ngo bahanwe bihanukiriye kuko icyaha bakoze kitari kijyanye n’ikosa bakoze ariko ubu rwose twishimye. Ubu umwana wanjye agiye gukomeza kwiga kuko amezi ane n’atanu n’ane ntabwo abakumira gukora muri leta nk’uwakatiwe amezi atandatu.”

Ibi byishimo abisangiye na Umutesi Clemantine, mushiki wa Emmanuel Mahoro wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi.

Ati “Nabyinnye, nishimye nshima Imana mbese byandenze, turashimira n’ubuyobozi n’ubutabera n’abandi bose badusangeye none abana bakaba bafunguwe. Amezi arindwi bari bamaze bafunze twumvaga bagiye kubuzwa amahirwe yabo burundu kuko imyaka itanu bari bakatiwe ni myinshi.”

Nabucyera Josiane wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu mu Mudugudu wa Kalisimbi, akaba umubyeyi wa Ndayishimiye Samwel nawe akamwenyu ni kose.

Ati “Twabyakiriye neza cyane, cyane, cyane ariko, numvaga mbabajwe n’ukuntu umwana wanjye amashuri yize agiye guta agaciro, nk’ubu umwana wanjye numvaga mpangayikishijwe nawe kuko asanzwe agira ikibazo cy’isukari kuko ubuzima bwa gereza ntibuba bworoshye. Ubuyobozi bwarakoze cyane kandi turishimye.”

Aba banyeshuri uko ari batandatu bigaga mu ishuri ry’imyuga rya ESCOM Rucano rihereye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro, ibyaha baregwaga babikoze tariki 29 Nyakanga 2021 ahagana saa mbili n’igice cy’umugoroba ubwo bishimiraga ko basoje ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ikirahure cy’urugo rw’aho baryama, isaso y’igitanda n’aho bari basenye ku rugo, ababyeyi ku bufatanye n’ishuri babaze ibyangijwe birihwa amafaranga agera ku bihumbi 50 Frw.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Werurwe 2022, aribwo aba banyeshuri bafungurwa bagataha kuko igihano bahawe bakirangije.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

2 Comments

2 Comments

  1. mahoro jack

    March 8, 2022 at 10:28 am

    Niba ari amategeko yacu akoze nabi, niba ari abacamanza bacu babi, … simbizi ariko ubona ibihano dutanga mu gihugu cyacu biremereye mu buryo bugoye gusobanura. Hari nubwo abantu bafungwa, bagateshwa agaciro cyangwa bagacibwa amande y’umurengera ngo ntibubahirije amabwiriza y’urwego runaka ukabona bihabanye n’intego nyamukuru yo gukumira ibyaha no kurinda abantu ihahamuka!

    • Kalinya

      March 8, 2022 at 5:25 pm

      Cyokora murasekeje. Ubu bajye babareka bakore ibyo bashaka ngo badahahamuka? Ko abakoze ibindi se bo bafungwa? Niba ari ko warezwe,si ko bigenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI