Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Nairobi: Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Margaret Kenyatta kwizihiza umunsi w’Umugore

Jeannette Kagame Madamu wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije na mugenzi we wa Kenya Margaret Kenyatta mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore  wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Uhuru Kenyatta na Madamu we Margaret Kenyatta mu kwizihiza umunsi w’umugore

Nk’uko byatangaje n’ibiro bya Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, na Twitter ya Madamu Jeannette Kagame, nuko yifatanyije na Mugenzi we wa Kenya Margaret Kenyatta, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2022, wizihirizwa mu murwa mukuru wa KenyaNairobi.

Mbere yo kwitabira ibi birori, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Perezida Uhuru Kenyatta na madamu we Margaret Kenyatta mu gufungura ku mugaragaro ikigo cyitiriwe Margaret Kenyatta kigisha uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu ishuri rya leta ya Kenya, Kenya School of Government (KSG).

Ni ikigo cyatangijwe mu 2013 ku bufatanye bwa Margaret Kenyatta na Beyond Zero n’iri shuri rya Kenya School Government, hagamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango binyuze mu gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa.

Nyuma yo gufungura iki kigo bakomereje mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Madamu Jeannette Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori yabanje kubashimira no kubereke ko yishimiye kwifatanya n’Abanyakenya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Madamu Jeannette Kagame, yanavuze ko hakiri urugendo rukomeye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko hagendewe ku mbaraga ziri gushyirwamo uyu munsi, bizafata imyaka isaga 135 izageza mu mwaka wa 2157 kugirango icyuho cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore gisibwe ku Isi, nk’uko imibare ya World Economic Forum ibigaragaza. Aho ahamya ko icyo gihe ibibazo by’uburinganire bihari bizaba byabonewe ibisubizo.

Yakomeje avuga ko kubera ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, abagore bari ku isonga mu bagirwaho ingaruka, agaragaza ko mu bakene bari ku Isi abagore bihariye 70%. Ingaruka z’inzara n’amapfa akavuga ko zigera no ku Banyarwandakazi, ibintu bikwiye kwitabwaho habayeho gufatanya.

Ku ruhande rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori. Mu ijambo rye ku munsi w’umugore, yavuze ko abagore ba Kenya bakwiye kurindwa ihohoterwa mu matora agiye kuza muri iki gihugu. Ahamya ko ntacyagerwaho mu gihe abagore badahawe imbaraga n’ubushobozi.

Kennyatta yakomeje avuga ko ibibazo bikibangamiye umugore bikwiye kwitabwaho, abakobwa bakajya mu ishuri nabo bagahabwa inkunga zo kwiga, avuga ko hari byinshi bakoze nka Kenya mu gushyigikira umukobwa n’umugore harimo kubatera inkunga yo kwiga n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2022 y’umunsi mpuzamahanga w’umugore ikaba yibanda ku buringanire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Madamu Jeannette Kagame amaze kuramukanya na erezida Kenyatta

Uhuru Kenyatta akaba yafunguye ku mugaragaro Margaret Kenyatta Institute for Gender and Social Development

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI