Jeannette Kagame Madamu wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije na mugenzi we wa Kenya Margaret Kenyatta mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri mwaka tariki 8 Werurwe.
Nk’uko byatangaje n’ibiro bya Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, na Twitter ya Madamu Jeannette Kagame, nuko yifatanyije na Mugenzi we wa Kenya Margaret Kenyatta, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Ni umunsi wizihijwe kuri uyu wa 8 Werurwe 2022, wizihirizwa mu murwa mukuru wa KenyaNairobi.
Mbere yo kwitabira ibi birori, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije na Perezida Uhuru Kenyatta na madamu we Margaret Kenyatta mu gufungura ku mugaragaro ikigo cyitiriwe Margaret Kenyatta kigisha uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu ishuri rya leta ya Kenya, Kenya School of Government (KSG).
Ni ikigo cyatangijwe mu 2013 ku bufatanye bwa Margaret Kenyatta na Beyond Zero n’iri shuri rya Kenya School Government, hagamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’iterambere ry’umuryango binyuze mu gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa.
Nyuma yo gufungura iki kigo bakomereje mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Madamu Jeannette Kagame mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori yabanje kubashimira no kubereke ko yishimiye kwifatanya n’Abanyakenya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
Madamu Jeannette Kagame, yanavuze ko hakiri urugendo rukomeye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire kuko hagendewe ku mbaraga ziri gushyirwamo uyu munsi, bizafata imyaka isaga 135 izageza mu mwaka wa 2157 kugirango icyuho cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore gisibwe ku Isi, nk’uko imibare ya World Economic Forum ibigaragaza. Aho ahamya ko icyo gihe ibibazo by’uburinganire bihari bizaba byabonewe ibisubizo.
Yakomeje avuga ko kubera ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, abagore bari ku isonga mu bagirwaho ingaruka, agaragaza ko mu bakene bari ku Isi abagore bihariye 70%. Ingaruka z’inzara n’amapfa akavuga ko zigera no ku Banyarwandakazi, ibintu bikwiye kwitabwaho habayeho gufatanya.
Ku ruhande rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori. Mu ijambo rye ku munsi w’umugore, yavuze ko abagore ba Kenya bakwiye kurindwa ihohoterwa mu matora agiye kuza muri iki gihugu. Ahamya ko ntacyagerwaho mu gihe abagore badahawe imbaraga n’ubushobozi.
Kennyatta yakomeje avuga ko ibibazo bikibangamiye umugore bikwiye kwitabwaho, abakobwa bakajya mu ishuri nabo bagahabwa inkunga zo kwiga, avuga ko hari byinshi bakoze nka Kenya mu gushyigikira umukobwa n’umugore harimo kubatera inkunga yo kwiga n’ibindi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2022 y’umunsi mpuzamahanga w’umugore ikaba yibanda ku buringanire mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW