Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Umurambo w’umusore wari umaze iminsi 22 mu kirombe wabonetse

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko bwabonye umurambo wa Uwizeyimana Eliya w’imyaka 19 wari umaze iminsi 22 mu kirombe.

Umurambo w’umusore wari wagwiriwe n’ikirombe wabonetse nyuma y’iminsi 22

Uyu murambo wa Uwizeyimana Eliya ubonetse nyuma y’iyo minsi 22 habanje kwiyambazwa imashini 2 zacukuraga kugira ngo ziwugereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarusange Byicaza Rubonera Claude avuga ko umurambo w’uyu musore bawubonye saa tanu za ku manywa basanga waratangiye kwangirika bidakabije.

Ati ”Ubu dutegereje inzego z’ubugenzacyaha na Polisi kugira ngo ujyanwe kwa Muganga gukorerwa isuzumwa.”

Byicaza yabwiye Umunyamakuru w’UMUSEKE ko nta handi babashije kuwushyira,  usibye kuwukura mu kirombe.

Uwizeyimana Eliya akomoka  mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange.

Uwizeyimana Eliya na bagenzi we 3 bagwiriwe n’ikirombe cy’ahacukurwa amabuye y’agaciro kuva taliki ya 14 Gashyantare 2022,  ariko batatu bari kumwe babasha kurokoka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI