Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Ambasaderi wa Israël yasuye ishuri rya Muzika aryizeza ubufatanye

Ambasaderi w’Igihugu cya Israël Dr Ron Adam yasuye ishuri ryigisha Muzika aryizeza ubufatanye, ni mu rugendo yakoreye mu Karere ka Muhanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 08 Werurwe 2022.

Ambasaderi w’Igihugu cya Israël Dr Ron Adam yasuye ishuri ryigisha Muzika aryizeza ubufatanye.

Uyu mushyitsi w’icyubahiro  yakirijwe indirimbo Nyarwanda n’izo mu mahanga bimutera akanyamuneza.

Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko mu gihugu cye  ntahantu arabona Ishuri ryo kuri  uru rwego.

Adam yasabye abanyeshuri biga ibijyanye na Muzika kuzaza iKigali bagafatanya nawe kwizihiza umunsi mukuru igihugu cye cyabonyeho ubwegenge, kugira ngo bazasusurutse abazaba bitabiriye ibyo birori.

Ati ”Ndifuza ko mwaza kwifatanya natwe  kuri uwo munsi kuko indirimbo mwanyakirije zanshimishije.”

Umuyobozi w’Ishuri rya muzika(Rwanda School of Creative Arts and Music) Murigande Jacques bakunze kwita Mighty Popo avuga ko ari amahirwe bagize yo gusurwa n’Umuyobozi nk’uyu, akareba impano abana ba banyarwanda bafite.

Yavuze ko hari  andi mashami  bongereye  asanga ishami rya muzika basanganywe arimo Ikinamico, Imbyino no gukora Video na Filime.

Yagize ati “Biduteye ishema tugiye kugaragariza abantu impano dufite kuko mu byo yatwijeje harimo nuko tuzajya tuza mu bitaramo by’iminsi mikuru y’igihugu cya Israël.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko nta makuru ahagije bari bafite  y’iri shuri, akavuga ko bagiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bateza imyidagaduro imbere.

Ati ”iMuhanga turi mu muvuduko wo kuzamura ishoramari kandi ni ngombwa kuko ubucuruzi, kubaka inganda no kureshya abashoramari babishyizeho umutima.”

Gusa akavuga ko  mu bijyanye n’imyidagaduro usanga biri ku rwego rwo hasi.

Ati ”Ibi biduhaye kongera gutekereza ko hari igice tugomba kuzamura kikagera ku rwego rushimishije.”

Bizimana yavuze ko gukora ubukangurambaga ku baturage bakoresha ibiyobyabwenge, abangavu batewe  inda  zitateguye, ibitaramo  n’ibindi bazajya  biyambaza abiga muzika bo muri ishuri.

Ambasade ya Israël mu Rwanda, yatangiye mu mwaka wa 2019, kwizihiza umunsi mukuru igihugu cya Israël cyabonyeho ubwigenge, hano mu Rwanda bizaba taliki ya 05 Gicurasi 2022 ari nabwo bwa mbere bibaye kuko mu myaka 2 ishize hariho icyorezo cya COVID 19 abantu batabasha kwizihiza iminsi mikuru.

Ishuri rya Muzika ryimukiye mu Karere ka Muhanga rivuye ku Nyundo

Abiga muzika basusurukije Ambasaderi Dr Ron Adam

Ambasaderi Dr Ron Adam n’abandi bayobozi

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko amahirwe babonye bagiye kuyabyaza umusaruro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI