Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bishop Masengo yanyuzwe n’imbaraga za Rose Muhando wataramiye muri Foursquare Gospel Church i Kigali

Ubwo umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ukomoka muri Tanzaniya, Rose Muhando yari amaze kuririmba mu rusengero rwitwa Foursquare Gospel Church i Kigali, Bishop Dr Masengo Fidèle yanyuzwe n’imbaraga ze ku rubyiniro ahishura ko hari abahanzi ba maringaringa batumira bakabasondeka.

Rose Muhando yasendereje ibyishimo abitabiriye amasengesho yateguwe na Four Square Church i Kigali

Rose Muhando wari watumiwe mu gitaramo cya Praise&Worship cyateguwe na Rwanda Gospel Stars Live cyabaye ku Cyumweru ku i Rebero aracyari mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere yaririmbye mu masengesho yatumiwemo n’urusengero rwa FourSquare Gospel Church.

Iki cyamamare mu muziki uhimbaza Imana muri Afurika y’Iburasirazuba, ntiyabashije gusubira muri Tanzaniya kuri uyu wa mbere nk’uko byari biteganyijwe kuko yabwiwe ko indege ya hafi iri kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Nyuma yo gusubika urugendo yahise atumirwa mu masengesho yateguwe na FourSquare Gospel Church iyoborwa na Bishop Dr Masengo Fidèle yiswe “Ibyumweru Birindwi byo gusibura amariba.”

Muri aya masengesho, Rose Muhando yaririmbye isaha irenga, yavuze ko yashimishijwe n’uko yatumiwe n’uru rusengero agahabwa umwanya wo kugirana ibihe byiza n’abakristu banyuzwe n’ubutumwa bwiza yabagejejeho.

Rose Muhando yavuze ko uru rusengero yari asanzwe aruzi ku mbuga nkoranyambaga, kubwe ngo Imana yamukoreye igitangaza agirirwa ubuntu bwo kururirimbiramo.

Abaririmbyi n’abacuranzi bo muri FourSquare Gospel Church bafashije Rose Muhando ubwo yaririmbaga mu buryo bwa Live, yashimye impano yabo abatumira kuzaza muri Tanzaniya bakaririmbana kubera ubuhanga yabasanganye.

Yavuze ko atari ubwa mbere ahuye na Bishop Masengo kuko mu mwaka wa 2017 bahuriye i Mwanza mu giterane gikomeye cyahabereye.

Abayoboke biri torero bashimishijwe n’indirimbo za Rose Muhando, yatashye bakimusaba kuririmba ababwira ko akomeza kubasusurutsa kuri uyu wa Kabiri.

Bishop Dr Masengo Fidèle watumiye Rose Muhando muri aya masengesho y’ibyumweru birindwi mu kiganiro cy’umwihariko yahaye UMUSEKE, yavuze ko yamenyaniye na Rose Muhando Mwanza muri Tanzaniya muri Gicurasi 2017 mu giterane bose bari batumiwemo bongera guhurira mu kindi giterane muri 2018.

BishopDr Masengo ati“Ubushuti bwacu niho bwatangiriye ni nayo mpamvu ari hano uyu munsi.”

Bishop Dr Masengo Fidèle yavuze ko yagize amagirwe agatumirwa na Rwanda Gospel Stars Live nawe agahita aboneraho akamusaba ko yamubera umunshyitsi.

Avuga ko kimwe mucyo akundira Rose Muhando ari ukuntu iyo agiye kuririmba akoresha imbaraga nyinshi cyane akitanga wese.

Ati Iyo Rose Muhando ageze kurubyiniro aririmba yitanze wese, kandi iyo ari kuririmba ashimisha abantu bose bamukurikiye kandi indirimbo ze zifite ubuzima,ntabwo Muhando ameze nka bahanzi utumira bagera kurubyiniro bakaba maringaringa aho kuririmba bakirya.”

Bishop Dr Masengo Fidèle ni umugabo umaze kubaka izina ukunzwe n’urubyiruko cyane mu nyigisho ze atanga, amaze imyaka 16 ari umuyobozi mukuru wa FourSquare Gospel Church.

Bishop Masengo Fidel yavuze ko Rose Muhando iyo ari kuririmba akoresha imbaraga nyinshi cyane indirimbo ze zifite ubuzima bwuzuye

Bishop Masengo n’umugorewe n’umwe mubafashijwe n’indirimbo za Rose Muhando

Byari ibyishimo gusa muri aya masengesho

Rose Muhando iyo ari kuririmba aba ari mumwuka w’ibyo ari kuririmba

Rose Muhando yaririmbye Live muri aya masengesho afashijwe n’itsinda ryo muri uru rusengero

Ubwo Rose Muhando yari ateze amatwi ingigisho za Bishop Masengo Fidel wamutumiye

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI