Umusore wari usanzwe akora akazi k’ubuzamu utazwi imyirondoro ariko usanzwe uzwi ku izina rya Jado yasanzwe aho yakoraga yapfuye, birakekwa ko yazize imirwano yagiranye na bagenzi be batutu bakoraga akazi kamwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022, mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, nibwo basanzwe uyu musore yapfiriye aho yakoraga akazi ko gucungira umutekano inzu.
Urupfu rw’uyu musore uzwi ku izina rya Jado birakekwako rwaba rwatewe n’imirwano yagiranye na bagenzi be batatu, aho kuri ubu babiri batawe muri yombi undi akaba ari mu bitaro kuko yakomerekeye muri iyi mirwano.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi,Tuyishime Jean Bosco, yabwiye UMUSEKE ko urupfu rw’uyu musore bataramenya imyirondoro ye rwaba rwatewe n’imirwano yagiranye na bagenzi be bakoraga akazi kamwe k’ubuzamu.
Yagize ati “Mu gitondo nibwo twamusanzwe mu Kagari ka Nengo mu Mudugudu wa Gikarani, yari asanzwe ari umuzamu rero hari abo barwanye kandi bari mu maboko y’ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza turaza kumenya ikivamo. Igikekwa nuko yaba yazize kurwana nabo babanaga bakora ubuzamu.”
Abo basore bandi batatu barwanye n’uyu nyakwigendera babiri muri bo bakaba bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ngo hakorwe iperereza ku ntandaro y’uru rupfu, undi mugenzi wabo akaba ari mu bitaro gukurikiranwa n’abaganga kubera iyi mirwano.
Tuyishime Jean Bosco asaba abaturage kurushaho kwirinda amakimbirane nk’aya yaba intandaro y’urupfu, ahubwo bakabana mu mahoro.
Ati “Icyo tubasaba ni ukwirinda amakimbirane ashobora kubyara urupfu, abantu bakabana mu mahoro bagamije iterambere ry’umuturage muri rusange.”
Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyana ku bitaro kugirango ukorerwa isuzuma ku cyamwishe. Aba basore bandi barwanye nawe bakaba babiri bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu Karere Rubavu.
Uri mu bitaro akaba ari Musabyimana Callixte ari nawe warwanye na nyakwigendera, iyo mirwano akaba ariyo ikekwa kuba intandaro y’uru rupfu. Icyateye iyi mirwano kikaba kitamenyekanye.
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW