Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rose Muhando yikomye itangazamakuru ryashatse kumuzimya

Umuhanzi uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana , Rose Muhando , yanenze itangazamakuru ryo hirya no hino ryamwanditseho inkuru ko akoreshwa n’izindi mbaraga avuga ko “ryashakaga ko azima”.

Mu gitaramo i Kigali, Rose Muhando yavuze ko itangazamakuru ryamuhimbiye ibinyoma rigamije kumusenya burundu

Ibi yabitangaje mu gitaramo yari yatumiwemo cyabaye kuri iki cyumweru cyiswe ‘Praise & Worship Live Concert’  kuri Canal Olympia ku i Rebero iKigali.

Ni igitaramo Kandi cyahurijwemo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye,Aline gahongayire, Theos Bosebabireba, MD, Kingdom of God Ministry, Gisubizo Ministry ndetse n’abandi.

Muri iki gitaramo Rose Muhando yaje ku rubyiniro nyuma y”umuhanzi MD nawe utishimiwe n’abari bahari .

Muhando wabonaga ko afite imbaraga, yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane n’abatari bake.

Uyu mubyeyi yageze  ku rubyiniro  ku isaha ya saa yine zirenga , anyura abari bitabiriye bari bacye ndetse banafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ze.

Uyu muhanzi yageze hagati atangira gusobanuro uburyo hari abagerageje kumuca intege mu kuririmbira Imana.

Yavuze ko havuzwe  amagambo amusebya yatangazwaga n’Abanyamakuru maze ahishura ko umugambi we ari uwo kuvuga ubutumwa Bwiza.

Yagize ati“Mu myaka yashize havuzwe byinshi , bavuga gutya na gutya , ndetse ibinyamakuru byandika ibintu byinshi bitandukanye. Ariko ndagira ngo mbatangarize ko atari impamvu yo kuvuga Yesu sinakabaye ndi aha.”

Akimara gutangaza ayo magambo yaririmbye indirimbo nto iri mu rukinyarwanda agira ati “Iyo Mana dusenga irakomeye,ni Imana itabura guseruka, ni Imana yumva amasengesho,iyo Mana dusenga irakomeye.”

Aha  yashakaga  kwerekana ko Imana ikimufitiye ikizere kandi atacibwa intege n’ibimuvugwaho.

Muhando yahise amanuka ku rubyiniro maze asanga abakunzi be bafatanya kuririmba.

Mu 2017 Rose Muhando wo muri Tanzania yamaze iminsi yaraburiwe irengero, nyuma yongera kwigaragaza ndetse asobanura ko hari byinshi byari bihangayikishije ubuzima bwe birimo n’umugabo ushaka kumwica amuryoza ko yanze ko baryamana.

Muri uwo mwaka nibwo hatangiye gutangazwa ko  ibiyobyabwenge byasaritse uyu muhanzi ndetse ngo yashakishijwe igihe kinini kugira ngo ajyanwe mu kigo ngororamuco ariko inzego z’umutekano n’umuryango baramubura.

Gusa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yabaye nkuca amarenga ko ibyatangaje byose kuri we ari ikinyoma.

Muhando kuva mu 2016 yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania. Yavuzweho gushaka gusubira mu Idini ya Islam yahozemo nyuma arabihakana.

Rose Muhando  ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana muri aka Karere bakunzwe .

Yamenyekanye  mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nibebe”, “Mteule Uwe Macho”, “Kitimutimu”, “Jipange Sawasawa”, “Nyota ya Ajabu”, “Utamu Wa Yesu”, “Nampenda Yesu” n’izindi zitandukanye.

Yatangiye kumenyekana guhera mu myaka ya 2004 na 2005.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. gahirima

    March 7, 2022 at 11:28 am

    Tugomba kwitondera ibyo bita “indirimbo z’Imana”.Kuririmba uvuga Imana,ntibisobanura ko Imana yumva abayiririmba bose.Muli Matayo 15:8,Imana iravuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wawo uri kure yanjye.Bansengera ubusa”.Ijambo ry’Imana risobanura ko Imana itumva abantu bakora ibyo itubuza.Urugero, Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuli “gukorera Imana ku buntu”,badasaba amafaranga”.Umuntu wese uvuga ko akorera Imana,nyamara ashaka amafaranga y’abantu,cyangwa akora ibindi itubuza,ntabwo Imana yumva amasengesho cyangwa indirimbo bye nkuko Yohana 9:31 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI