Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Perezida wa Guinea Bissau Sissoco Embaló yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi

Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embaló yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embaló yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Werurwe 2022, nibwo Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Perezida Umaro Embaló n’abamuherekeje akaba yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro.

U Rwanda na Guinea Bissau ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, tariki 27 Mata 2021 nibwo Jean Pierre Karabaranga yashyikirije Perezida wa Guinea Bissau impapuro zimwemerera guhararira u Rwanda nk’Ambasaderi, gusa Karabaranga akaba anahagarariye u Rwanda muri Mali, Senegal, MaliGambia  na Cape Verde.

Icyo gihe Umaro Sissoco Embaló yasabye Karabaranga kumuhera indamukanyo mugenzi we Perezida Kagame amwizeza ko bazarushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye mu ubukungu n’ibindi.

Perezida Embaló uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, muri Gashyantare ubutegetsi bwe bwahatswe guhirikwa na bamwe mu bavuzwe ko bahoze ari abacuruzi b’ibiyobyabwenge.

Ni igeragezwa rya Coup d’Etat ryabaye tariki 1 Gashyantare 2022, ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri maze inzu barimo igaterwa n’abantu bitwaje intwaro bakayigota ariko ntiyagezweho.

Perezida Embaló yakiriwe na Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI