Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Karongi: Imiryango itari iya Leta irasabwa guhindura imyumvire y’abaturage

Imiryango itari iya Leta, Itangazamakuru, amadini n’amatorero bikorera mu Karere ka Karongi, byasabwe guhindura imyumvire y’abaturage no kudashyira imbaraga mu nkunga y’amafaranga gusa, ahubwo bagashyira imbaraga mu kwigisha abaturage.

Imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero n’Itangazamakuru byasabwe kwigigisha abaturage bigamije impinduka

Ibi byagarutsweho muri iki Cyumweru, mu Nteko rusange yahuje izi nzego zose zihuriye muri JADF, imwe mu miryango yatangaje ibyo yakoze n’ibyo iteganya gukora mu nyungu z’abaturage.

Caritas Rwanda, Diyoseze ya Nyundo yavuze ko hajya habaho kuganira mbere yo kugira icyo bakorera umuturage, kuko hari igihe iyi miryango usanga ihuriza ku muturage ubufasha bumwe.

Iti “Ugasanga nimba bamwe bagiye kubaka ubwiherero n’abandi baje aricyo bagiye gukora kandi hari ibindi bikenewe gukorwa.”

Kabikomi Kellen uyobora Word Vision Kivu Cluster ,watorewe kuyobora Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kubungabunga ibyakozwe kuko hari igihe bakora ibikorwa ntibikurikiranwe bikangirika.

Niragire Theophile, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Karongi avuga ko atumva nimba hakenewe inkunga y’amafaranga kugira ngo umuturage yumve ko agomba gukaraba, kumesa ndetse no kugira isuku muri rusange.

Visi Mayor Niragire yasabye abihaye Imana kubafasha kuko bumvwa cyane n’abayoboke babo.

Ati ” Abihaye Imana, Abakirisitu barabumva, mudufashe umuturage naza gusenga asa nabi umubwire ko
atari byiza, ndahamya ntashidikanya ko ubutaha azaza yabikosoye.”

Akomeza agira ati “Ikindi iyi miryango ifasha yaba za Compassion, Caritas n’abandi, ubwiye umugenerwa bikorwa uti ubutaha ninza ngasanga nta bwiherero ufite, Inka wari kuzahabwa izahabwa undi, ndababwiza ukuri ko muzasanga abufite.”

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Karongi bavuga ko bagiye guhuriza ku kwigisha abaturage

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yashimye ubufatanye bafitanye n’imiryango itari iya Leta, abizeza ubufatanye nk’ubuyobozi bwa Leta.

Mayor Mukarutesi yashimye byimazeyo uruhare rw’itangazamakuru mu gutangaza amakuru yigisha abaturage.

Yagize ati “Uruhare rwanyu turarushimana, nkiyo mutangaje ibikorwa by’indashyikirwa abandi bagezeho, bibatera inyota yo kubigeraho,ikindi burya iyo muvuze ahantu hari ibitagenda neza ntabwo bitubabaza, ahubwo biduha amakuru tugakurikirana, uruhare rwanyu turarushima cyane.”

Mu bikorwa iyi miryango itari iya Leta yitaho irimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaka imiyoboro y’amazi meza, ubwiherero n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, bazakoresha arenga gato Miliyari eshatu.

Mu Karere ka Karongi hakorera imiryango 51 hakaba harimo iyo mu Rwanda n’ikomoka hanze y’u Rwanda.

Meya wa Karongi, Mukarutesi Vestine ashyikiriza ishimwe umwe mu bafatanyabikorwa bafashije abaturage kubona ubwishingizi mu kwivuza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

SYLVAIN NGOBOKA

UMUSEKE.RW/Karongi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI