Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kamonyi: Ikibazo cy’imitangire mibi ya serivise kigiye kuvugutirwa umuti

Komite Nyobozi y’Akarere ka Kamonyi ivuga ko igiye kugenzura ahagaragara icyuho cy’imitangire mibi ya serivisi abaturage banenga.

Hagiye gukorwa igenzura ry’ahavugwa ikibazo cy’imitangire mibi ya serivise abaturage banenga

Ibi inzego z’Ubuyobozi zabigarutseho mu Kiganiro n’abanyamakuru, zibajijwe ku bushakashatsi ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda(RGB) giherutse kwerekana bugaragaza ko Akarere ka Kamonyi kaza ku mwanya wa nyuma ku bijyanye n’imitangire ya serivisi abaturage bahabwa.

Bwerekana kandi ko iyi mitangire ya serivisi itanoze igaragarira  mu nkingi y’ubukungu cyane mu ishami ry’ubuhinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère yabwiye UMUSEKE ko batangiye gukora igenzura ry’ahavugwa iyo mitangire ya serivisi n’icyo abaturage banenga, kugira ngo babikosore.

Nahayo yavuze ko  bifuza kwivana kuri uwo mwanya wa nyuma, bakagaruka mu myanya ya mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo no mu Gihugu bakoresheje iryo suzuma batangiye.

Ati ”Nibyo koko turi ku mwanya wa nyuma, ariko dufite ubushake bwo gukosora ahavugwa iyo mitangire mibi ya serivisi abaturage bahabwa.”

Nahayo avuga ko batangiye kuganiriza inzego z’ibanze mu Midugudu kuri iki kibazo.

Mayor Nahayo akavuga ko mu igenzura bateganya gukora kuri iki kibazo, bateguye impapuro zikubiyemo ibibazo abaturage bazajya basubiza bw’icyo banenga.

Ati ”Iryo genzura nirisoza tuzamenya ahari intege nkeya hakosorwe ahavugwa iyo mitangire mibi ya serivisi.”

Yavuze ko ayo makuru bazayahuza kugira ngo ashakirwe igisubizo, uyu Muyobozi akavuga ko iri suzuma rizahera mu masibo yo mu Midugudu, mu Tugari, mu Mirenge kugeza ki rwego rw’Akarere kuko ariho abaturage bakunze gusaba serivisi.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage nibatunga urutoki Umuyobozi wo ku rwego runaka bagasanga  ariwe wagize uruhare  muri iyo mitangire mibi yitwaza ko ahamaze igihe, hazarebwa icyakorwa ngo uwo Muyobozi abashe guhindurwa.

Gusa hari bamwe mu baturage bavuga ko hari abamaze igihe kirekire mu Tugari no mu Mirenge bari bakwiriye guhindurirwa ifasi, bakavuga ko abenshi aribo bavugwaho agasuzuguro no kudaha serivisi nziza ababagana, bitwaje imyaka myinshi bahamaze.

Cyakora muri ubwo bushakashatsi, abaturage bashima umutekano bafite, kuko  uri ku kigero kiri hejuru ya 90%, mu gihe ibijyanye na serivisi bahabwa yo mu ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi igipimo kiri kuri 67,6%.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI