Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urukiko Rukuru rwagabanyirije JADO Castar igihano, rumukatira amezi 8

Kuri uyu wa Mbere, Urukiko Rukuru nibwo rwafashe umwanzuro ku bujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu, Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’intoki, wa Volleyball mu Rwanda, rwanzuye ko ahamwa n’icyaha yari akurikiranyweho ariko rumugabanyiriza ibihano rumukatira amezi 8 y’igifungo.

Jado Castar avanywaho amapingu ubwo yari mu rukiko agiye kuburana

Umuseke wabonye icyemezo cy’Urukiko Rukuru, kivuga ko ubujurire bwa Bagirishya Jean de Dieu bufite ishingiro kuri bimwe ku cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Ukwakira 2021, aho rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri.

Icyemezo cya ruriya rukiko rwa mbere cyavuyeho kuri bimwe, CASTAR ahanishwa igifungo cy’amezi 8.

Mu mpera za Mutarama 2022 nibwo Bagirishya Jean de Dieu yaburanye asaba imbabazi anatakambira Urukiko asaba guhanishwa gutanga amande, n’ubundi yari yaburanye mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yemera ibyaha aregwa.

Icyo gihe Castar yabwiye urukiko ko kuva yatangira guhamagazwa n’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Ubushinjacyaha atigeze ahakana icyaha yari akurikiranyweho cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urubanza rwe rw’ubujurire rwari gusomwa tariki 25 Gashyantare, 2022 ariko Umucamanza aza kwimura amasaha ava kuri saa tanu z’amanywa, ashyirwa saa munani, nabwo nyuma yo gusoma imanza enye, yageze ku rwa Bagirishya Jean de Diue avuga ko urubanza rwe rugitegurwa neza.

Visi Perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Voleyball mu Rwanda yafashwe muri Nzeri 2021, amaze amezi 6 afunzwe, bivuze ko habura amezi aebiri ngo arekurwe.

Tariki 20 Nzeri, 2021 Umuvugizi wa RIB yabwiye UMUSEKE iti “Visi Perezida wa Kabiri wa Federation y’umukino wa Volleyball ushinzwe ibikorwa yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza rikomeje rifitanye isano n’ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika ategurwa na CAVB.”

Ubwo hasomwaga umwanzuro wa nyuma ku rubanza rwe, Castar ntiyari mu Rukiko ndetse n’abavoka be n’ubushinjacyaha, gusa hari bamwe mu bo mu muryango we.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/bidasubirwaho-u-rwanda-rwakuwe-mu-mikino-nyafurika-ya-volleyball-mu-bagore.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI