Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Akantu ku kandi! Ibyo utamenye mu gitaramo cya Rose Muhando cyagaragayemo utumagura itabi

Mu gitaramo cyiswe Praise & Worship Live Concert, cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, hagaragayemo udushya dutandukanye turimo guhuzagurika, umwiryane mu bacuranzi ndetse haza no kugaragaramo ibidasanzwe aho umwe mu bitabiriye igitaramo yagaragaye anywera itabi mu iteraniro.

Abagize itsinda Gisubizo Ministry babanje kwangirwa kwinjira n’abashinzwe umutekano 

Menya imigendekere yacyo…

Ni igitaramo cyatangiye saa mbiri n’iminota itandatu z’umugoroba (20h:6′), itangazo ricyamamaza ryavugaga ko kizatangira saa kumi zuzuye ariko siko byagenze, cyatangiye benshi bibaza niba batapfunyikiwe ikibiribiri.

Kuri iyo saha, nibwo Eddy Kamoso usanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv10 na Nibakwe Edith ukora kuri Radio/Tv ya Isango Star bari bayoboye iki gitaramo baje ku rubyiniro.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko intandaro yo gutinda gutangira hari abacuranzi bamwe n’abaririmbyi bari
batarishyurwa.

Abashyushyarugamba bakigera ku rubyiniro, babanje kwisegura ku bwo gutinza amasaha ndetse bidatinze bahita bahamagara abahanzi.

 

Ibyuma byabanje kubatenguha…

Kingdom Minisistries ni yo yabimburiya abandi maze baririmba indirimbo zabo zakunzwe zirimo iyitwa “Nzamuhimbaza” yatumye benshi banezerwa. Gusa mbere y’uko batangira kuririmba, babanje gutenguhwa n’ibyuma aho byamaze umwanya muto bitavuga neza.

Abantu benshi basubijweyo nyuma yo kugera ahagombaga kubera igitaramo bagasabwa kubanza kwipimisha Covid-19

 

MD yigize Mayibobo…(Umwana uba mu muhanda)…

Iri tsinda ryaje gukurikirwa na Mugema Dieudonne (MD) umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki wa Gospel.

Ni umuhanzi wagaragaye ashyigikiwe n’umugore we baherutse kurushingana ndetse n’abamufasha kuririmba (Backers).

Uyu muhanzi yagaragaye yambaye mu buryo budasanzwe, aho yari yambaye ipantaro ikozwe mu itisi icikaguritse ndetse n’ikoti ry’umukara, yisanisha n’ubuzima abana bo mu muhanda babayemo. Ibi yabikoraga ari nako abihuza n’indirimbo ye yaririmbye yise “Mayibobo”.

Ni indirimbo ishishikariza abana baba ku muhanda kugaruka mu rugo.

Abakurikiranira hafi umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, banenze imyitwarire ye, aho bavugaga ko ubutumwa bw’indirimbo n’imyambarire, bitagize icyitwa “Ubutumwa bwiza” abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bashingiraho nk’umuzi wo kwamamaza Yesu.

 

Hagaragayemo unywera itabi mu iteraniro…

Nyuma y’Umuhanzi MD, haje itsinda risanzwe na ryo rikunzwe mu muziki wo kuramya no ghimbaza Imana, Gisubizo Ministy, ni itsinda ryongeye kwerekana ko umuziki wo guhimbaza Imana ukunzwe ubwo bafatanya n’abakunzi babo kuririmba indirimbo zitandukanye zabo ari nako bavanga n’imbyino izwi nk’igisirimba.

Gusa ubwo iri tsinda ryari ku rubyiniro, hitegurwa kwakira umuhanzi w’ikirangirire Rose Muhando, haje kugaragara umugabo w’uruhu rwera. Wari uri mu iteraniro hagati mu gice cy’abari baguze amatike asanzwe (Regular ticket) atumagura itabi.

Ubusanzwe mu giterane cyangwa mu ikoraniro ry’abakirisitu kunywa ikintu cyose gihabanye n’imyemerere n’imyizerere ya gikirisitu birimo inzoga cyangwa itabi bifatwa nk’ikizira.

Ni ibintu byibajijweho n’abantu batari bake ndetse bituma hari bamwe bamwegera bamusaba ko yabihagarika ariko nawe akomeza ababera ibamba.

Uyu mugabo wabonaga azi ibyo akora cyane ko yari kumwe n’itsinda ry’abantu bari bicaranye mbere y’uko atangira
gutumagura itabi.

Abantu bamwe bitabiriye ntibaryohewe n’igitaramo

 

Abaririmbyi bamwe babanje kwangirwa kwinjira…

Mbere y’uko igitaramo gitangira, abagize itsinda Gisubizo Ministry babanje kwangirwa kwinjira n’abashinzwe umutekano, basabwa kwerekana ko bipimishije COVID-19 kandi ibisubizo byerekana ko nta bwandu bwayo bafite.

Ubusanzwe mu itangazo riteguza iki gitaramo, ryavugaga ko uwinjira asabwa nibura kuba yarikingije inkingo eshatu gusa bityo ntihabeho kwipimisha COVID-19 ariko ku wundi ufite inkingo ebyiri agomba kubanza kwerekana ko yipimishije COVID-19.

Nyamara siko byagenze kuko utari ufite ibisubizo by’uko yipimishije COVID-19 kandi bikerekana ko atayifite, atinjiraga ari naho byatumye abaririmbyi ba Gisubizo Ministry babuzwa kwinjira ku munota wa nyuma.

Umwe mu bari bashinzwe umutekano yabwiye UMUSEKE ko na bo iki cyemezo cyabatunguye.

Yagize ati “Natwe byadutunguye, ni ukubyihanganira nta kundi.”

Gisubizo Ministry bari batumiwe mu Gtaramo cya RWANDA Gospel Star Live nabo baje batapimwe Covid-19 bamaze amasaha arenga abiri babujijwe kwinjira 

 

Igitaramo cyamaze hafi isaha cyahagaze…

Nyuma y’aho hari havuyeho umuhanzi Rose Muhando, abantu batangiye kwibaza, ese ni nde ugiye gukurikira icyamamare.

Uwari uyoboye igitaramo, Eddy Kamoso yasabye abacuranzi kuza ku rubyiniro bitarenze iminota ibiri bitabaye ibyo
igitaramo kigahagarara.

Gusa hari amakuru ko bari banze kuza gucuranga badahawe amafaranga angana na milliyoni 1,5 frw bari bemerewe.

Inama yari irimo abashinzwe gutegura iki gitaramo na Eddy Kamoso n’abandi bashumba bari bitabiriye iki gitaramo
yateranye igitaraganya maze baterateranya amafaranga abo bacuranzi basabaga maze babona gucuranga nubwo bamwe mu bahanzi bari kuririmbana na bo bari bitahiye.

Nyuma y’igihe kingana n’iminota 50 gihagaze, Aline Gahongayire na we uri mu bakunzwe yaje kuramya
no guhimbaza Imana yifatanya n’abari bitabiriye.

 

Umwiryane mu bashinzwe gucunga umutekano…

Nk’uko bisanzwe bigenda ku bitaramo, haba hashinzwe gucunga umutekano. Mu gitaramo Praise &Worship naho abashinzwe umutekano bari benshi haba ku marembo ndetse n’imbere.

Gusa kuri aba habayeho igisa no kutumvikana hagati y’abashinzwe gucungira umutekano umuhanzi Rose Muhando
ndetse n’ab’ikigo Canal Olympia ku bahabwa kureberera inyungu z’umutekano muri rusange.

Ubusanzwe ikigo King’s Gate gisanzwe kinacunga umutekano ku masitade, nicyo cyahawe gucungira umutekano wa Rose Muhando kugeza avuye mu gihugu. Gusa byaje gutungurana ubwo isanzwe icunga umutekano kuri Canal Olympia,ari yo yafashe inshingano zo gucunga umutekano , ibintu byatumye hatabaho kurebana neza ku mpande zombi.

Usibye kuba muri iki gitaramo cyagaragayemo udushya , abagize akanama nkemura mpaka kari gateganyijwe gutangaza abatsinze mu bahiga abandi mu muziki wo kuramya no guhimbaza, bari basezeye banenga imitegurire ya ryo.

Ibi byaje gutuma ibihembo bitangwa n’abari bayoboye igitaramo kuko akanama nkemura mpaka kari kasezeye.

Ubusanzwe nk’uko bimenyerewe umuhanzi w’umutumirwa niwe wagombaga kuririmba, asoza igitaramo gusa Israel Mbonyi niwe wasoje igitaramo mu rucyerera rwo ku itariki ya 7 Werurwe 2022, saa saba za mu gitondo.

Benshi mu bitabiriye iki gitaramo banenze imitegurire yacyo bise ko idahwitse, hari n’abijujuse ko amafaranga yabo yariwe n’abamamyi.

Abantu benshi basubijweyo nyuma yo kugera ahagombaga kubera igitaramo bagasabwa kubanza kwipimisha Covid-19

Abashinzwe umutekano wahagombaga kubera igitaramo ntabwo baguye neza abari baje kureba Rose Muhando abanshi basubijweyo

Gaby Kamanzi wariririmbye muri iki gitaramo 23h45′ aha byari Saatanu z’ijoro yicaye ategereje ko abacuranzi bishyurwa kugirango nahabwa umwanya aze kuririmba.

Nyuma yaho igitaramo gihagaze hafi isaha yose umushyushya rugamba Eddy Kamoso yasabye abantu kujya gufata Mushikake za Classic Hotel mugihe bari bategereje kwishyura abacuranzi

Serge Iyamuremure umwe mubaririmbye bwije cyane

Mbonyi wari mubitabiriye igitaramo aha hari Satanu zijoro abacuranzi banze kumucurangira ngo aruhure imitima yabakunzi be nyuma yaje kuririmba Saasita zijoro aba ari nawe usoza igitaramo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO JPNKUNDINEZA@2022

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI