Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Abasirikare 15 ba Siriya baguye mu gitero cyagabwe n’umutwe wa ISIS

Abasirikare 15 ba Leta ya Siriya baguye mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS wakoze kuri bisi ya Gisirikare mu butayu bwo muri Siriya.

Imibare yabaguye muri iki gitero ishobora kwiyongera nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Siriya

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Werurwe 2022 nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta, SANA.

SANA yatangaje ko abasirikare 15 bapfuye mu gihe abagera kuri 19 bakomeretse.

Umutwe w’iterabwoba wa ISIS ushinjwa kugaba iki gitero nta makuru uratangaza.

N’ubwo uyu mutwe watsinzwe mu mwaka wa 2019, uracyagaba ibitero hirya no hino kuva ku murwa mukuru Damas kugera ku mbibi za Siriya na Iraq.

Mu ntangiro za Mutarama, abasirikare 9 ba Siriya biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka za Gisirikare mu burasirazuba bwa Siriya.

Kuva intambara yatangira muri Siriya mu mwaka wa 2011, hafi abantu barenga magana atanu barishwe mu gihe ama miliyoni yahunze intambara.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Frank

    March 7, 2022 at 9:32 am

    Ubu uwacukumbura neza yasanga ISIS idafitanye imikoranire na USA?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI