Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Abarundi bazindutse bajya i Rusizi basanga umupaka wa Ruhwa ugifunze

Mu gihe abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba bishimira ifungurwa ry’imipaka yo ku butaka ibahuza n’ibihugu by’ibituranyi. Abo mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’Uburundi bababajwe no kuba bazindukiye ku mupaka wa Ruhwa biteguye kuzana ibicuruzwa mu Rwanda bagasanga ku ruhande rw’Uburundi umupaka udanangiye.

Umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’Uburundi mu Karere ka Rusizi uracyafunze.

Aba baturage bo mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’Akarere ka Rusizi bavuga ko bazindutse biteguye kuza mu Rwanda nyuma yo kumva itangazo rya Leta y’u Rwanda rifungura imipaka yo ku butaka yari imaze igihe ifunze.

Aba baturage bo mu Cibitoke bari bazindukanye ibicuruzwa bitandukanye biteguye kubizana mu Karere ka Rusizi.

Usibye abazanye ibicuruzwa, hari n’abari baje kuramutsa abaturanyi babo bo mu Rwanda bamaze igihe kinini badahoberana.

Mu gihe uruhande rw’Uburundi rwari rufunze, abatuye mu Karere ka Rusizi nabo bari bazindutse biteguye kujya i Burundi ariko basanga inzira itaraba nyabagendwa u Burundi bugifunze umupaka.

Abaganiriye n’UMUSEKE bashakaga kujya mu Cibitoke i Burundi, bavuga ko baje biteguye kuzuza ibisabwa kugira ngo urujya n’uruza rukomeze.

Uyu ati “Ntibyakunze kuko ku ruhande rw’Uburundi hagifunze.”

Mugenzi we ati “Twazindutse tuje kureba ko bafunguye ngo duhahirane tunasabane n’abaturanyi, tubasure n’abo badusure.”

Aba baturage bavuga ko ubwo bageraga ku mupaka basanze abo hakurya ku gice cy’Uburundi hafunze.Bavuga ko  batazi icyabiteye ariyo mpamvu bari butegereze kugera ni mugoroba.

Imipaka ya Rusizi ya mbere, iya Kabiri n’uwa Kamanyora ihuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo yamaze gufungurwa urujya n’uruza rukaba ari rwose.

Imipaka Uburundi buhana n’Urwanda yafunzwe kuva mu mwaka wa 2016 kubera ibibazo byadutse hagati y’ibihugu byombi.

Ku ruhande rw’Uburundi ngo iracyafunzwe n’ubwo Leta y’u Rwanda yafunguye imipaka kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022.

Amakuru ava i Bujumbura mu begereye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga avuga ko Leta y’Uburundi nta tangazo irasohora ryo gufungura imipaka ariko ishobora gufungurwa mu minsi iri imbere.

Ayo makuru kandi avuga ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’Uburundi bigeze ku ntambwe ishimishije ko hasigaye ibintu bicye bitarumvukanwaho.

Abaturage b’ibihugu byombi basaba ko abayobozi ku mpande zombi bacyemura ibyo bibazo bakongera kugenderana nk’ibihugu by’ibivandimwe.

Aba bari biteguye kuza mu Rwanda bakomwa mu nkokora n’uko umupaka wa Ruhwa ugifunze ku ruhande rw’Uburundi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Mukakalisa Cecilia

    March 9, 2022 at 6:33 pm

    Hakwiye urubanza rw’abantu bashavuza rubanda mu nyungu zabo bwite. Kuki bafunga umupaka bakababaza rubanda ku mpamvu ngo za Niyombare? Amariye iki Urwanda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI