Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

RUSIZI: Bakoze urugendo rwo gushima imihanda mishya yakozwe

Abaturage bo mu kagari ka Kamashangi  ahazwi  ku izina rya Site, mu Murenge wa Kamembe  mu Karere ka Rusizi bakoze urugendo rwo kuzenguruka imihanda ine ya kaburimbo y’ibilometero 5.8 yubatswe mu 2018 yuzura muri 2020 itwaye miliyali 6.7Frw bagasaba ko indi irimo igitaka ariko ihura n’iyo yubatswe na yo yakorwa ikajyamo kaburimbo.

Abaturage bavuga ko hari indi mihanda iri mu mujyi ikwiye kwitabwaho

Umuhanda wa mbere wo ni uwo ahazwi nko ku Ryambere, uva mu Mujyi wa Rusizi ukagera kuri GS Islamique Kamembe, ugahura n’undi wo ku Ryakabiri (ibarabara/umuhanda), uwa ushamikira ku wundi wo ku Ryagatatu ukagera ku muhanda mukuru wa kaburimbo, ari wo wa Kigali-Rusizi -Bugarama wari usanzwemo kaburimbo.

Hari imihanda abaturage bifuza ko ikorwa, iyo irimo Umuhanda w’aho bita ku Ryagatanu, n’udi muhanda wo mu Mudugudu wa Batero, ndetse n’umuhanda uva ahitwa ku Badivantiste ujya ahitwa i Shagasha mu Murenge wa Gihundwe, abaturage basaba ko ikorwa ikajyamo kaburimbo kuko yinjira mu Mujyi.

Hari n’umuhanda wa Giheke-Ntura na wo abaturage bifuza ko ukorwa kuko winjira mu yindi irimo kaburimbo.

Abaturage bavuga ko  mbere bari batuye mu mujyi hagati ariko bakaba nta muhanda wari uhari, kuri ubu bamaze kubakirwa iriya mihanda yuzuye byabashimishije bakabona ko nta kundi bagaragaza ibyishimo uretse guterana bakayizengurukamo bari kumwe n’ubuyobozi.

Mutemberezi Hamisi ufite imyaka 80 atuye ku rya Kane avuga ko ibyishimo byamurenze kubera imihanda bubakiwe yabakuye mu bwigunge.

Nkundabandi Idrissa w’imyaka 60  wavukiyye Kamashangi yagize ati ”Turasaba ko umuhanda wo ku Ryagatanu na wo wakorwa kuko abawuturiye bazana urwondo bakanduza umujyi.”

Umutesi  Anifa abona ko iyo mihanda kuba yarubatswe harimo uruhare rwa Perezida Kagame, ku bwe ngo yumva yamushimira, ndetse ngo amubonye yamuheke mu mugongo, akemeza ko ari Indashyikirwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hari imihanda iteganywa gukorwa mu gihe kiri imbere, ngo biri muri gahunda harimo n’uwo mu handa wo ku Ryagatanu.

NDAGIJIMANA MUNYEMANZI Louis, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko imihanda yuzuye yubatswe mu gihe cy’imyaka ibiri ku bufatanye bw’Akarere, ikigo RTDA n’ikigo LODA.

Avuga ko imihanda ifite ibilometero bitanu n’ibice yatashywe muri 2020, ikaba yaratwaye amafaranga asaga miliyali 6,7Frw.

Yagize ati “Mu bufatanye dufite RUDP3  izahera ku rusengero rwa ADEPER Gihundwe, ku Murenge wa Kamembe, Mukadasomwa, hari na RUDP 4 duteganya ko yazafata umuhanda w’i Ryagatanu.”

Ubwo hasubukuraga ikorwa ry’umuganda wa nyuma w’ukwezi wari warasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID 19 ku rwego rw’Akarere ka Rusizi wakorewe mu Murenge wa Giheke, abaturage bagejeje ku muyobozi w’Akarere ka Rusizi  Dr. KIBIRIGA Anicet  ikibazo cy’uko babangamiwe n’imihanda idakoze neza.

Bavuga ko bibangamira ubuhahirane  bigatuma n’iyakozwe  ikomeza kubamo umwanda.

Umuyobozi w’Akarere yabasabye gukora uko imbaraga zabo zingana ibindi bakabirekera ubuyobozi, ababwira ko ikorwa ry’iyo mihanda rizashyirwa mu igenamigambi ry’Akarere umwaka utaha.

Yaze ati ”Guharura ibyatsi biri muri gahunda zo gukora imihanda. Twabasabye gukora ibyo bashoboye ibindi bakabiharira Akarere natwe tukaza kubunganira tugiye kubishyira mu byihutirwa Akarere gafite kugira ngo iyo mihanda na yo ikorwe laterite turayifitiye.”

Mu muganda uheruka abasirikare, abapolisi n’abaturage bafatanyije gusibura imihanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW / RUSIZI.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI