Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rwanda: Ingendo ziremewe amasaha yose, utubari gufunga ni saa munani z’ijoro

*Imipaka yo ku butaka bw’u Rwanda izafungurwa ku wa Mbere

Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 04 Werurwe 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro ifatirwamo imyanzuro itandukanye irimo ko Ingendo n’ibikorwa byose byemerewe gukomeza umunsi wose (amasaha 24/24).

Ingendo ziremewe amasaha yose mu Rwanda, Utubari tuzajya dukora kugera saa munani z’ijoro

Gukora amasaha 24/24 mu Rwanda byaherukaga ku wa 21 Werurwe 2020, byashyizweho mu rwego rwo guhangana na Covid-19.

Iyi myanzuro ivuga ko ibitaramo by’umuziki, kubyina harimo Concert, Utubari, Ibirori byo kwiyakira n’ibikorwa by’imikino y’amahirwe byo bizajya bifunga saa munani z’ijoro (02h00 a.m).

Iyi myanzuro izatangira gukurikizwa kuwa Gatandatu tariki ya 05 Werurwe, 2022.

Inama y’Abaminisitiri yayobowe n’Umukuru w’igihugu yanzuye ko imipaka yo ku butaka bw’u Rwanda guhera ku wa Mbere tariki ya 07 Werurwe, 2022 izafungurwa.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana n’ubushobozi bwazo bicaye, ndetse na 75% ku bahagaze.

Insengero, restaurant, utubari, gym, Stade zakira imikino yose, pisine n’inyubako za massage byose byemerewe gukora kandi bikakira abantu bangana n’ubushobozi bw’aho bibera, uretse ko abo bantu bagomba kuba barikingije mu buryo bwuzuye.

Abana bari munsi y’imyaka 12 nibo batemerewe kwerekana icyangombwa cy’uko bakingiwe.

Abitabirira ikiriyo bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, mu gihe abitabira inama n’andi makoraniro bagomba kuba barakingiwe mu buryo bwuzuye, ariko bakanerekana icyemezo cy’uko bapimwe Covid-19 mu masaha atarenze 48.

Ibikorwa byo gutwara abagenzi n’amagare na moto bizakomeza, ariko abamotari n’abanyonzi bategetswe kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye, utabikoze akazahanwa.

Ibikorwa by’abikorera ndetse n’inzego za Leta byemerewe kwakira abakozi bangana n’ubushobozi bw’aho bakorera. Minisiteri y’Ubuzima yahawe uburenganzira bwo gufunga inyubako yaba iy’abikorera na Leta, mu gihe cyose igaragayemo umubare munini w’abarwaye Covid-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ibikorwa birimo hoteli, abayobora n’abatwara ba mukerarugendo bose bemerewe gusubukura ibikorwa byabo.

Abagenzi binjira n’abasohoka mu Gihugu banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka. Abanyarwanda bose bava mu Gihugu bagomba kuba barikingije Covid-19.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira 60% by’abaturage barwo mu buryo bwuzuye, intego ikaba ari ugukomeza gukingira abantu benshi mu rwego rwo guhashya Covid-19 burundu.

Leta y’u Rwanda irakomeza gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa byo kwikingiza ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Soma imyanzuro yose

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI