Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya IPRC Huye byumwihariko abaje kwigamo ari bashya basabwe kwiga bagatsinda bagahanga n’udushya.
Kuri uyu wa 04 Werurwe 2022 ubwo muri Kaminuza ya IPRC Huye hasozwgaa ku mugaragaro icyumweru cy’Intore mu zindi(induction and orientation week) Abanyeshuri bashya baje kwiga muri iyi kaminuza batojwe uburyo wo kubana na bagenzi babo berekwa n’ibikoresho byinshi bazigiraho.
Lt.Col.Dr TWABAGIRA Barnabe Umuyobozi wa IPRC Huye yavuze ko abanyeshuri bashya beretswe bakuru babo bakabafata neza aho kubafata nabi kuko abo bahasanze bakwiye gufata iya mbere bagafata neza barumuna babo kuko ari umuryango.
Ati”Twabasabye Kwiga bagatsinda kandi bagahanga udushya kuko igihugu cyacu kigizwe n’abanyarwanda benshi kandi abenshi barakora, ariko nubwo bakora tuba dukeneye kuzana udushya mu gihugu utwo dushya rero ntabandi bazatuzana atari aba banyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko nibyo biga bibaha amahirwe yo kumenya byinshi.”
Bamwe mu banyeshuri bashya baje kwiga muri IPRC Huye baravuga ko nabo ubwabo bashishikajwe no guhanga udushya.
Niyitegeka Peope waje kwiga mu ikoranabuhanga yavuze ko azakora ibishoboka byose kuburyo ibikoresho bishaje nka telefone azajya ahinduramo ibishya .
Ati“Ubu natangiye gutekereza ko nzakora ibintu byapfuye nka telefone, mudasobwa n’ibindi byari byarashaje byaravuye ku isoko bigasubirayo.”
Mugenzi we witwa Umuhoza Cynthia Naissa ati“Twihutira kumenya uburyo bwo guhanga udushya bikadufasha kuba twanaha abandi akazi maze tugacyemura ikibazo cy’ubushomeri gishobobora kuba kiri hanze hano.”
Ubuyobozi bw’ishuri rya IPRC Huye kandi bwasabye aba banyeshuri kugira imyitwarire myiza bakirinda ibiyobyabwenge, abakobwa bakirinda inda zitateganyijwe kandi bakabana neza n’abaturage bo mu Karere baturanye nabo byumwihariko abatuye mu karere ka Huye.
Abanyeshuri 596 nibo bashya bakiriwe mu ishuri rya IPRC Huye harimo abakobwa 125.
Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Huye