Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

APR FC yatsinze Gasogi United, mu gihe Kiyovu yakuye amanota kuri Musanze FC

Imikino y’umunsi wa 20 ya Shampiyona yakomeje kuri uyu wa Gatandatu, kuri Stade ya Kigali APR FC yatsinze Gasogi United 2-0 mu gihe Musanze FC yatsinzwe na Kiyovu 2-1.

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Umukino wari uvuze byinshi cyane kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri mu rugamba rwo kwegukana igikombe cya gatatu cya shampiyona cyikurikiranya.

Umukino watangiye APR FC iri hejuru ndetse inagaragaza inyota yo gufungura amazamu binyuze kuri Djabel, Kwitonda Alain na Mugisha Gilbert.

Bidatinze ku mumota wa 11 ku makosa y’ubwugarizi bwa Gasogi United ku mupira watakajwe na Yamini Salum, Mugisha Gilbert yafunguye amazamu ku ishoti yatereye mu rubuga rw’umunyezamu atsindira APR FC igitego cya mbere.

Ku mumota wa 22 Ombolenga yahushije uburyo bw’igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Kwitonda Alain ariko awutera hanze gato y’izamu.

Ku mumota wa 23′ Manishimwe Djabel yahawe ikarita y’umuhondo azira amagambo yabwiye umusifuzi Mukansanga Salima ku cyemezo yari afashe.

Ku munota wa 26′ Gasogi United yahushije igitego ku mupira wari uvuye kwa Moustapha Nsengiyumva, Djibrine awuteye ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko APR FC ariyo ibona uburyo bwinshi, iminota 45 y’igice cya mbere irangira APR FC iri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC isatira bikomeye izamu rya Gasogi United ariko uburyo bwageragejwe bwo gutsinda ntibubahire.

Amakipe yombi yakoze impinduka aruhutsa bamwe mu bakinnyi yinjizamo abandi kugira ngo ashake umusaruro mwiza kuri uyu mukino.

Kazindu Guy na Tumaini ba Gasogi United binjiye mu kibuga, mu gihe Nshuti Innocent na Ishimwe Anicet ba APR FC binjiye mu kibuga ku ruhande rwa APR FC.

Ku munota wa 90 Ishimwe Anicet yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC ku mupira wari uturutse muri koruneri ahita atsindisha umutwe.

Umukino urangira ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2-0 inashimangira umwanya wa mbere ihanganiye na Kiyovu Sport, aho yagize amanota 44 mu mikino 20.

APR FC yabanjemo: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonné, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Mugisha Gilbert na Mugunga Yves.

Gasogi United: Cyuzuzo Aime Gaël, Yamini Salumu, Kwizera Aimable, Kaneza Augustin, Bugingo Hakimu, Herron Berian, Tuyisenge Hakimu, Nsengiyumva Moustapha, Théodore Christian Malipangu, Hassan Djibrine na Armel Ghislain.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukura Victory Sports yagize amanota 36 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC 2-0, Gicumbi FC inganya na Gorilla FC 1-1 mu gihe Rutsiro FC yatsinzwe na Marines FC 1-0.

Ku Cyumweru hateganyijwe imikino itatu aho Police FC izakina na AS Kigali, Etoile de l’Est yakire Rayon Sports mu gihe Etincelles FC izahura na Espoir FC.

Abakinnyi ba APR FC babanjemo

Ikipe ya Gasogi United

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI