Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urukiko rugiye kwikorera iperereza muri BK ku rubanza rw’abari abakozi bayo

Ku girango harebwe uruhare rwa buri wese yagize hanyerezwa asaga Miliyoni 778Frw, Umucamanza yavuze ko urubanza ruzongera kuburanishwa nta kabuza.

Abakozi ba BK batatu muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo

Kuri uyu wa 03 Werurwe 2022  byari biteganijwe ko Urukiko Rukuru  rusoma urubanza rw’ubujurire ruregwamo  Abakozi ba Banki ya Kigali (BK) batatu muri batandatu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibihano bitandukanye birimo igifungo.

Saa saba z’igicamunsi nibwo byari biteganijwe ko urubanza rusomwa, byaje guhinduka rusomwa saa kumi z’umugoroba (16h00).

Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’urukiko niyo yasomye icyemezo cy’urukiko, yaba abaregwa n’ababunganira nta n’umwe wagaragaye mu rukiko.

Ubushinjacyaha busanzwe buhagarariwe muri uru rubanza n’abashinjacyaha babiri ntabwo bwaje gusomerwa icyemezo cy’urukiko.

Gusa, mu cyumba cy’urukiko harimo bamwe bo mu miryango y’abaregwa.

Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko kitagisomwe ko ahubwo hafashwe icyemezo ko Urukiko Rukuru ruzajya kwikorera iperereza muri Banki ya Kigali (BK).

Iryo perereza rizaba ku wa 31 Werurwe 2022 kugira ngo harebwe uruhare rwa buri mukozi wa BK ufunzwe yagize mu inyerezwa ry’asaga Miliyoni 778Frw yari ayo mu mushinga w’iyi Banki wiswe ZAMUKA-MUGORE.

Umucamanza yavuze ko nyumpa y’iperereza Urukiko ruzakora hazongera gushyirwaho itariki yo kuburana.

Uwizeyimana Marthe Petite wunganirwa na Me Kayijuka Ngabo niwe uburana wenyine adafunze n’ubwo akatiye Imyaka itanu n’amezi atatu

 

Urubanza rwongere kuburanishwa bushya

Umucamanza yavuze ko ibikorwa byose biba byarasabwe n’ababuranyi ubwabo kugira ngo hatagira urengana no kugira ngo Umuburanyi ahabwe ubutabera bwuzuye.

Abaregwa bose Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa BK usaga wa 778,002,947Frw.

Abarerwa bahakana ibyo byaha bagasaba urukiko kubikoraho iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragare uruhare rwa buri wese muri iryo nyereza ry’izo Miliyoni.

Uko ari batandatu batawe muri yombi muri nzeri 2019 bamaze imyaka ibiri n’igice bafunzwe urubanza rwabo rutarafatwaho icyemezo cya nyuma n’umucamanza.

Batandatu baburana harimo umwe witwa Uwizeye Marthe Petite uburana adafunze we yafungwe by’agateganyo muri 2019 ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mu rurukiko rwibanze rwa Gasabo kuva icyo gihe akurikiranwa adafunze.

Uyu Marthe Uwizeye Petite akatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’amezi atatu.

Uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA/UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Mazina

    March 4, 2022 at 10:56 am

    Ntibishoboka ko aya mafaranga yatwarwa n’abantu bato iki kintu ntigishoboka,uruhare rwabo mur’iyi gahunda isesengurwe kdi ni bikorwa batabogamye biraza kugatagaza byinshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI