Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nkusi Arthur yateye utwatsi ibyo kujya gukorana na Austin kuri Radio ye

Umunyarwenya Nkusi Arthur yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba agiye kujya gukorana na Uncle Austin kuri radio bivugwa ko ari iye.

Nkusi Arthur agikora kuri Kiss FM

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, havuzwe amakuru y’uko Umunyamakuru Uncle Austin yamaze kugura Radio afatanyije n’abandi bashoramari ndetse ko yamaze gusezera kuri Kiss FM yakoragaho.

Nanone kandi havuzwe amakuru yo kuba uyu Munyamakuru umaze kubaka izina mu biganiro by’imyidagaduro yaba agiye gukorana n’abandi banyamakuru bari basanzwe bakorana kuri Kiss FM.

Mu bavuzwe kandi harimo Nkusi Arthur uherutse gusezera kuri Kiss FM, avuga ko abaye afashe ikiruhuko mu mwuga w’Itangazamakuru.

Gusa uyu mugabo usanzwe ari umunyarwenya yahakanye aya makuru, avuga ko yishimiye intambwe yatewe n’umuvandimwe we Austin.

Ati “Gusa ku bakekaga ko ngiye gukorana na we, ayo ni amakuru y’ikinyoma yakwirakwijwe n’abantu bagamije kwamamaza. Hagati aho ntewe ishema n’uyu mukuru wanjye.”

Mu minsi ishize kandi, Arthur Nkusi yari yanyomoje amakuru yavugaga ko atakiba mu Rwanda, avuga ko akiri muri iki Gihuguc cyamwibarutse kandi ko azakomeza kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro kuko azakomeza kuyobora ibikorwa binyuranye nk’umusangiza w’amagambo cyangwa umushyushyarugamba.

Arthur Nkusi kandi yavuze ko abakunzi bazakomeza kumubona ndetse yewe ko bishoboka ko yagaruka muri uyu mwuga yari amazemo igihe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI