Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Dr Igabe Egide yasabye gufungurwa ngo abashe kwita ku mwana we urembye

Dr Igabe Egide yasabye urukiko kumurekura kugira ngo yite ku mwana we ufite uburwayi bukomeye anasaba gutanga ingwate y’amafaranga kugira ngo arekurwe.

Dr Igabe Egide yaburanye yemera icyaha asaba kurekurwa by’agateganyo agatanga ingwate ariko byatewe utwatsi n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro

Kuri uyu wa 03 Werurwe, 2022 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Dr Igabe Egide wafunzwe iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 25 Mutarama, 2022 kugira ngo iperereza ry’Ubushinjacyaha rikomeze.

Dr Igabe Egide utarishimiye icyemezo cy’urukiko yahise akijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dr Igabe Egide Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha kimwe cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Iki cyaha mu mategeko agihana harimo ingingo ivuga ko mu bushishozi bw’umucamanza ashobora gutegeka ko uwo cyahamye ahanishwa gutanga amande nk’uko biteganywa mu ingingo ya 267 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Urubanza rw’ubujurire bwa Dr Igabe Egide wunganiwe na Me Prosper Uwiragiye rwatangiye saa tatu z’igitondo, Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko niyo yaburanishije ubujurire bwe.

Dr Igabe Egide yaburanye ari kuri gereza ya Nyarugenge hifashishijwe ikoranabuhanga rya SKYPE mu rwego rwo kwirinda Covid-19, Ubushinjacyaha n’Umucamanza bo bari mu Rukiko.

Dr Igabe Egide yabwiye urukiko ko impamvu ajurira ari uko impamvu zose yatanze kugira ngo arekurwe by’agateganyo Urukiko rwazirengagije rukamufunga iminsi 30 muri Gereza.

Yaburanye ifunga n’ifungurwa yunganiwe na Me Colin Gatete icyo gihe yabwiye Urukiko ko icyaha Dr Igabe Egide akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano nta ngaruka cyagize muri Sosiyete nyarwanda.

Uyu munyamategeko akamusabira ko urukiko rwamurekura by’agateganyo agakurikiranwa adafunze kuko Dr Igabe Egide nta perereza ry’ubushinjacyaha yakwica kuko nta perereza rindi rikenewe kuko uwo yunganira yaburanye yemera icyaha.

Dr Igabe Egide na we yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko yatanze ingwate zifite agaciro ka Miliyoni 150Frw, Urukiko rukazanga rugahitamo kumufunga.

Yanavuze ko ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa hari abantu bashakaga kumwishingira ngo arekurwe by’agateganyo ariko byose umucamanza akabyanga.

Yabwiye umucamanza ko ari yo mpamvu yonyine yatumye ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Dr Igabe Egide ubwo yari imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yavuze ko yagize amahirwe ubujurire bwe bugahita buburanishwa vuba.

Ati “Nabyo ndabishimira ubutabera bw’u Rwanda, nk’uko nakomeje kubisaba no mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ndasaba ko natanga ingwate y’amafaranga ariko nkarekurwa by’agateganyo nkayashyira kuri Konti ya Leta kuko biri mu kimenyetso cy’uko ntashobora gutoroka Ubutabera.”

Yasabye Urukiko kumurekura by’agateganyo kugira ngo ajye kwita ku mwana we ufite uburwayi bukomeye kuko nyina atabasha kumwitaho wenyine.

Ati “Nimubinkorera muzaba mumpaye ubutabera nyakubahwa Mucamanza.”

Naho Me Prosper Uwiragiye wunganira Dr Igabe Igide yabwiye Umucamanza ko yaha amahirwe umukiriya we agatanga ingwate urukiko rukamurekura by’agateganyo kuko gutanga ingwate umuntu akarekurwa by’agateganyo bigenwa n’itegeko  mu ingingo yaryo ya 83.

Uyu munyategeko yabwiye Urukiko ko Umubyeyi wa Dr Igabe Egide yemereye urukiko ko umuhungu we yarekurwa by’agateganyo we akamubera umwishingizi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko impamvu zatanzwe na Dr Igabe Egide n’umunyamategeko we ko Urukiko rudakwiye kubiha agaciro.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko hari impamvu zihari kandi zikomeye zatumye afungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza. Ubushinjacyaha buti “Impamvu twatanze zamufunze turasaba urukiko ko ari zo zagumaho.”

Bwakomeje buvuga ko Dr Igabe Egide ibintu byose yakoze byo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano yabikoze yabitekerejeho kuko ari umuntu usobanukiwe cyane.

Nyuma y’impaka zamaze amasaha abiri Umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko icyemezo kizasomwa ku wa 11 Werurwe, 2022 saa tanu za mu gitondo.

Tariki ya 6 Mutarama 2022 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Dr Igabe Egide rumukurikiranyeho gukoresha inyandiko mpimbano y’Impamyabumenyi y’Icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD) mu gushaka akazi muri Kaminuza zo mu Rwanda.

Icyo gihe uru rwego rwatangaje ko Igabe yahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga PhD muri Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

Iyi Kaminuza nubwo iherereye muri Amerika, nta rwego na rumwe muri Amerika rubifitiye ububasha rwigeze ruyemera.

Imwe mu nyandiko yatumye Dr Igabe Egide afungwa ni iyi yiswe inyandiko mpimbano uyu mu Dr yaburanye yemera icyaha

Dr IGABE Egide yaburaniye ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu 03 werurwe 2022 yasabye urukiko kumurekura

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKUNDINEZA JEAN PAUL / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. M

    March 4, 2022 at 10:56 pm

    Birabababje pe muvuga inkuru mwarangiza mugakoresha ifoto y’undi muntu koko. Buriya abareze koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI