Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Covid-19: Umuhigo wo gukingira Abaturarwanda 60% weshejwe habura amezi atatu

Ministeri y’Ubuzima yagaragaje ko yamaze gukingira byuzuye Abaturarwanda 60%, ni umuhigo u Rwanda rwari rwarihaye ko uzaba weshejwe muri Kamena uyu mwaka none weshejwe mbere y’amezi atatu.

Umwaka wa 2022 ugomba kugana ku musozo 70% by’abanyarwanda bakingiye byuzuye

Tariki 3 Werurwe 2022 u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’umwaka umwe rumaze rutanze urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku butaka bwarwo kuko inkingo za mbere zageze mu Rwanda tariki 3 Werurwe 2021.

Ubwo hazirikanwaga ko umwaka ushize hatangiye gutangwa inkingo za Covid-19, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko kugeza ubu 60% by’abaturarwanda bakingiwe mu buryo bwuzuye kandi bakomeje gutanga inkingo kubagejeje igihe bose.

Mu butumwa banyujije kuri Twitter bagize bati “Kugeza uyu munsi 60% by’abaturarwanda bakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye. Gahunda yo kugeza inkingo ku baturarwanda bose bagejeje igihe cyo kuzihabwa irakomeje.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimangiye ko ari urugendo rukomeye kandi rukomeje ashimira abafatanyabikorwa batumye uyu muhigo weswa cyane cyane COVAX na AVATT.

Ati “Iyi ni intambwe ikomeye kuri Minisiteri y’Ubuzima uyu munsi mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukingira Covid-19. Turashimira abafatanyabikorwa bacu mu kubona inkingo n’uburyo bwo kuzikwirakwiza nka COVAX, AVATT n’abandi bafatanyabikorwa bacu ba hafi.”

Ubwo u Rwanda rwatangiraga gutanga inkingo za Covid-19 ku baturarwanda muri Werurwe 2021, rwihaye intego y’uko umwaka uzagana ku musozo hamaze gukingira abanyarwanda benshi bashoboka. Ibi byajyanye nuko umwaka wa 2021 warangiye u Rwanda rwesheje umuhigo wa OMS wo gukingira 30% by’abatuye igihugu byibura inkingo ebyiri.

Intego u Rwanda rufite ubu ni ugusoza umwaka wa 2022 abaturarwanda bangana na 70% bamaze guhabwa byibura inkingo ebyiri za Covid-19, umuhigo udashidikanywa kweswa kuko ubushake n’umuhate w’u Rwanda wivugira no mu mihigo yabanje.

Inkingo u Rwanda rwakiriye zirimo izaguzwe na Guverinoma, izatanzwe binyuze mu bufatanye bwo gusaranganya inkingo cyane cyane mu bihugu bikennye buzwi nka COVAX ndetse n’izatanzwe n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, zose hamwe zibarirwa muri dose zirenga miliyoni 15.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bya Afurika bimaze gukingira umubare munini w’abagituye. Mu kwezi kwa Kamena 2022 biteganyijwe ko mu Rwanda hatangira kubakwa uruganda rukora inkingo ruhereye ku za Covid-19, ibintu byitezweho gukemura ubuke bw’inkingo ku mugabane.

Kuva u Rwanda rwatangira gukingira Covid-19, abantu 8,826,955 bamaze guhabwa doze ya mbere, abandi 7,854,277 nibo bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa Covid-19 ari nabo bafatwa nk’abakingiwe mu buryo bwuzuye.

Gahunda yo gutanga urukingo rushimangira imaze gukataza kuko abanti miliyoni imwe n’igice barenga(1,780,666) bamaze guhabwa urukingo rushimangira nk’uko imibare ya tariki 3 Werurwe 2022 ibigaragaza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI