Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bendixen wakinnye Tour du Rwanda 2020 yanenze hoteli yacumbitsemo i Kigali

Louis Bendixen umukunnyi w’amagare wabigize umwuga ukinira ikipe ya Team Coop wari mu bitabiriye Tour du Rwanda 2022 yakunze cyane u Rwanda mu gihe yahamaze, ariko hoteli yacumbitsemo yayiboneyemo byinshi byayimuhugije.

Louis Bendixen yababajwe n’ibyo yaboneye muri hoteli yamucumbikiye

Ibi abitangaje nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda RDB gihannye hoteli Hilltop na Country club kubera gutanga serivise mbi muri Tour du Rwanda 2022, buri imwe ikaba yarihanangirije inacibwa amande ibihumbi 300 Frw.

Mu gusubiza itangazo rya RDB, Louis Bendixen abinyujije kuri Twitter yavuze ko mu Cyumweru yamaze acumbitse muri hoteli atavuze izina yahaboneye byinshi byayimuhigije.

Yagize ati ‘‘Hoteli twamazemo icyumweru cyose muri Tour du Rwanda ifite imiyoborere mibi kandi ubwayo ntakigenda. Wakishimira kugaruka mu gihugu gitangaje cy’u Rwanda ariko ntiwakifuza kugaruka aho hantu ukundi.’’

Nubwo Louis Bendixen yanenze hoteli yacumbikiwemo, yashimishijwe n’uburyo u Rwanda ari igihugu gitangaje ndetse ananyurwa nuko Tour du Rwanda 2022 yagenze.

Mu butumwa yari yabanje gutanga yagize ati ‘‘Mbega urugendo rwa Tour du Rwanda! Sinzi aho guhera kuko nakwandinka igitabo, ni irushanwa ritanga ihatana. Twanyuzwe nuko ryarangiye, kubona ibihumbi by’abantu bidushyigikiye ku mihanda byaduhaga imbaraga.’’

Nubwo Louis Bendixen atatangaje ibyo yaboneye muri hoteli yamucumbikiye byamuteye kuyizinuka, hari amakuru y’uko ubwoherero bwayo bwarimo umwanda ukabije watumaga aterwa n’ibinyenzi n’utundi dukoko duterwa n’isuku nke mu bwiherero.

Louis Bendixen yashimishijwe n’uburyo abanyarwanda bafana igare

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Rukundo

    March 5, 2022 at 4:16 pm

    RDB nikore igenzura rusange kuko birakabije ni hafi hotel 70/100,twarumiwe tukabura naho dutanga amakuru, umuntu aza kuguha service wabonaga neza ko avuye gukora isuku mu bwiherero,ntizigira abakozi bihariye bakora ama suku, za frigo zibamo amafi inzoga byosse bakabivanga wasaba icupa rya mitsing ukunva rirahumura ho ifi ni bindi byinshi.hotel ntizishaka gutanga cash muri company zikora amasuku.birababaje murakoze

  2. Alias

    March 6, 2022 at 8:10 am

    Ni byo, uretse frigo zirimo amafi hari n’aho usanga harimo iza misaya myiza. Gusa Aho nabibonye ni mu kabari si muri hotel. Ariko Hill top mu busanzwe yakoraga neza, ubwo ni bya bindi bashimye mweru bukira idatoye akatsi. Amahotel ari mu Rwanda ko ari iryaguye. Ubutaha Aho kujya babafatira hotel imwe bajye barara Aho basoreje. Kuki bacumbika hamwe. Kuyifunga ukwezi no kuyihama 300k ntacyo biyitwaye kuko yishyuwe akayabo. Ibaze bariya bakinnyi bose. Ni pause ifashe. Ariko biba byahumanyije isura y’igihugu. Duharanire gukunda igihugu, ariko n’abo bakinnyi Aho kubivuga byararangiye uwakiwe nabi ajye abivuga ku ikubitiro afashwe si non byazafatwa nko gusebanya. Ahantu umaze icyumweru cyose. Murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI