Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Abdou Mbarushimana yagizwe umutoza mushya wa Etoile de l’Est

Umutoza Mbarushimana Abdou uherutse gutandukana na Bugesera FC yahawe akazi nk’umutoza mukuru wa Etoile de l’Est FC yo mu Karere ka Ngoma ko gutoza imikino isigaye ya shampiyona.

Mbarushimana Abdou yahawe akazi ko gutoza Etoile de l’Est imikino isigaye ya shampiyona

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko nyuma y’uko Etoile de l’Est FC ishyizeho umutoza mukuru  w’Umukongomani Addy Bukaraba ariko umusaruro ugakomeza kuba iyanga, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo gushyiraho Abdu Mbarushimana uzwi ku izina rya Kiliwanzenze akungirizwa na Bukaraba.

Mbarushimana Abdou akaba yasinye amasezerano yo gutoza imikino 11 isigaye ya shampiyona, aho agomba guhera ku mukino azakiramo ikipe ya Rayons Sports ku Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022.

Etoile de l’Est ishyizeho umutoza Abdou Mbarushimana nyuma y’iminsi mike itandukanye n’abatoza bayo babiri bungirije Banamwana Camarade wamaze kuba ahabwa akazi na Gicumbi FC ko kuyizanzahura ndetse n’umutoza wa kabiri wungirije Bakundakabo Rachid.

Babinyujije kuri Twitter, Etoile de l’Est FC baravuga ko ikipe ya Rayons Sports kwikura mu Gisaka bizayihagama ku mukino bafitanye ku Cyumweru, bati “Aba Rayons mu by’ukuri muri tayali kwikura mu Gisaka cyangwa muradigadiga.”

Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Werurwe 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije Mapambano Nyiridandi akaba yarasuye iyi kipe mu myitozo mu rwego rwo kwitegura Rayons Sports. Ni mu gihe hagiye havugwamo abakinnyi batabonye amafaranga yabo yo kubagura (Recruitment) nyamara abakinnyi b’abanyamahanga bo barayabonye.

Ku wa 18 Mutarama 2022, nibwo  Mbarushimana Abdou yatandukanye na Bugesera FC ku bwumvikane bw’impande zombi, ni ikipe yari yagezemo  tariki 19 Gicurasi 2020.

Mbarushimana Abodu yanyuze mu makipe anyuranye hano mu Rwanda harimo AS Muhanga yanafashishe kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Amahoro.

Mbarushimana Abdou asanze Etoile de l’Est FC mu bihe bitari byiza kuko iri ku mwanya wa 14 ku munsi wa 19 wa shampiyona n’amanota 17.

Iyi kipe rusha amanota atatu gusa amakipe abiri ya nyuma ya Gorilla FC na Gicumbi FC.

Banganyije imikino 5 batsinda imikino itatu naho imikino 11 barayitakaza, izamu ryayo nta mutekano rifite kuko bafite umwenda w’ibitego 15.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI