Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

‘Itumbagira ry’ibiciro ku isoko’ rihangayikishije Abanyarwanda

Bamwe mu Banyarwanda batandukanye haba abaguzi n’abacuruzi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko rikomeje kugaragara umunsi ku wundi.

Abaturarwanda baratanga impuruza ku itumbagira ry’ibiciro ku isoko

Ni ikibazo kimaze iminsi kigaragara mu masoko n’amaduka yo mu bice bitandukanye by’Igihugu aho aba abacuruzi ndetse n’abaguzi basaba ko leta yagira icyo ikora .

Umwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Muhanga avugana na Radio\TV1 yavuze ko kuri ubu abakiriya ari bake kuko ibiciro biri hejuru ndetse ko n’abagura, babikora bijujuta.

Yagize ati “Umuceri wa Kigori twaguraga 15500frw uri kugura 18000frw.Isukari nayo irahenze. 50kg Irimo iragura 75000frw, yavuye 55000frw irazamuka igera kuri 60000frw none ubu iri kuri 75000frw.”

Undi nawe ukorera mu Karere ka Muhanga yagize ati “Mfite resitora mu Mujyi wa Muhanga ariko ku masoko ibintu birahenze cyane.Kuwa mbere w’iki cyumweru byatangiye isukari tuyigura 1300frw ariko kugeza uyu munsi ihagaze ku mafaranga 1700frw. Ugasanga natwe ducuruza icyayi ugasanga nta kintu uri gukuramo. Nk’aka gatasi[yereka umunyamakuru] kari amafaranga 100frw ariko twakagize 200frw .“

Usibye kuba aba baturage bavuga ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse, n’ibikoresho by’isuku birimo isabune nabyo ni uko.

Aba baturage bavuga ko batazi impamvu birikuzamuka bityo ko habaho kureba uko byamanurwa.

Ati”Ni ukutuvuganira ibiciro bigasubira hasi natwe tukareba niba hari icyo twakunguka.”

Iki kibazo ntikiri mu Karere ka Muhanga gusa kuko no mu Mujyi wa Kigali naho abaguzi n’abacuruzi bavuga ko hatagize igikorwa ngo bimanuke, bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali hamwe na hamwe isukari ikilo(1kg) cyaguraga 1000frw kiri kugura 1500frw, umuti
w’isabune waguraga 800frw uri kugura 1000frw .Amavuta yo guteka litoro yaguraga 1500frw kuri ubu ni 3000frw.

Umwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali yagize ati“Ikilo cy’isukari turi kugicuruza ku 1500frw ,ariko mu minsi yashize cyari 1300frw ariko buri munsi hiyongeraho ikintu.”

Undi nawe yagize ati “Mbere ya saa sita hari igiciro, nyuma saa sita hari igiciro bigenda bizamuka buri saha.Ntabwo turimo tubona abaguzi,niba umuntu yazaga akajya kugura ibyo ajya kurya,arahita abireka.”

Bavuga ko abantu batari kwitabira guhaha ahanini bitewe n’impungenge z’ibiciro bihanitse.

Abaguzi nabo bahamya ko hari ibyo bagiye kwigomwa kubera ibiciro bihanitse.

Umwe yagize ati “Ndabireka,isukari ntabwo nayigumaho, amavuta yaruriye, ibirayi nabyo uko tubisize siko tubisanga.”

Undi nawe ati “Nayireka[avuga isukari], n’amavuta nkayareka nkazajya ndya ibidafite amavuta .Isukari ntakuyitekereza.Turayikorera none ngo yuriye kubera iki?”

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurarinda aheruka kubwira itangazamakuru ko intambara yo muri Ukraine, Uburusiya
bwashoje kuri icyo gihugu izagira ingaruka ku bukungu bw’Ibihugu birimo izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Yagize ati”Biriya bihugu byombi ,Ukraine n’Uburusiya, nibyo bihinga ingano zo ku Isi.40%.Nibo babihinga.Niba bombi bari mu ntambara, izo ngano n’izitaza, ibyo biciro bishobora kuzamuka, bikagira ingaruka haba ku bihugu byo muri Afurika ndetse no ku Isi. “

Yakomeje ati “Byanze bikunze, byatugiraho ingaruka kuko Uburusiya buri mu biihugu bifite peterori na gaz. Habaye intambara, ibindi bihugu bigira ubwoba, bigashaka kugura peterori nyinsi ngo bibike, ibiciro bikazamuka.Iyo ibiciro bizamutse, byaba bizamukiye iBurayi cyangwa mu Burusiya byanze bikunze natwe bitugiraho ingaruka.”

Kuwa 17 Gashyantare 2022 Banki Nkuru y’uRwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo fatizo cy’inyungu banki z’ubucuruzi zifatiraho amafaranga yayo mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’izamula ry’ibiciro ku masoko , ryatangiranye n’uyu mwaka.

BNR ivuga ko igipimo cy’inyungu yakwa amabanki cyavanywe kuri 4.5% gishyirwa kuri5% kugira ngo ubukungu bw’Igihugu budasubira inyuma.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI