Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umuteramakofe arifuza kugura Chelsea nyuma y’uko ishyizwe ku isoko

Kabuhariwe mu mikino njyarugamba, Conor McGregor yatangaje ko yifuza kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea nyuma y’uko umuherwe nyirayo Roman Abramovich atangaje ko ashaka kuyigurisha akabona amafaranga yo gufasha abari kugirwaho ingaruka n’intambara iri kuba muri Ukraine.

Conor McGregor ni umwe mu bakinnyi bafite agatubutse

Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Weruwe 2022, umuherwe w’Umurusiya Roman Abramovich nyiri Chelsea, yatangaje ko yifuza kugurisha iyi kipe ikomeye ku Mugabane w’u Burayi kugira ngo abone amafaranga yo gufasha abari kugirwaho ingaruka n’Intambara iri kubera muri Ukraine yashojwe n’Igihugu akomokamo.

Nyuma y’uko uyu munyemari atangaje ibi, undi muherwe Conor McGregor wubatse izina mu mikino njyarugamba, yahise atangaza ko ashaka kugura iyi kipe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Conor McGregor yahise atangaza ko “Chelsea iri kugurwa Miliyari 3 £. Mureke tuyigure.”

Ni ubutumwa bugaragara ko ari ikiganiro yagiranye n’abandi kuri WhatsApp, aho uyu kabuhariwe mu mukino w’iteramakofi, we ubwe yivugiye ko ashaka kuyigura.

Ubu butumwa bwafashwe sreenshot, yabushyize kuri Twitter ye, avuga ko yifuza kugura iyi kipe ikomeye.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Ireland Conor McGregor ni umwe mu bakinnyi batunze amafaranga menshi ku Isi kuko mu myaka ibiri itambutse yose yaba uwa 2020 n’uwa 2021 ari we winjije amafaranga menshi muri iyo myaka, ahigitse ba rutahizamu Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi.

Urutonde rwatangajwe na Forbes muri 2021, rwagaragazaga ko Conor McGregor yinjije miliyoni 180 Euro yiganjemo ayo yakuye mu nzoga ya Whiskey yamwinjirije Miliyoni 150 Euro.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI