Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Umukuru w’Umudugudu amaze amezi 8 aburana urubanza rw’injangwe yapfuye

*Uvuga ko yiciwe Injangwe yareze mu nzego zitandukanye
*Umukuru w’umudugudu aravuga ko injangwe yihishe mu bindi bibazo bapfa

Umukuru w’umudugudu wa Binyana mu kagari ka Mbuye, mu Murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza amaze amezi 8 aburana urubanza ashinjwa n’umuturage ko yamwiciye injangwe.

Mzee Ruzindana aburana Injangwe ye avuga ko yishwe n’umukuru w’umudugudu

Alphonse Ruzindana ufite imyaka 77 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Binyana, mu Kagari ka Mbuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza ashinja umukuru w’uyu mudugudu ko yamwiciye itungo ry’injangwe.

Yabwiye UMUSEKE ko Injangwe  yari mu rugo rw’Umukuru w’Umudugudu ubwo yapfaga.

Ati “Injangwe yanjye yagiye kwa Mudugudu turaturanye maze barayikubita barayica.”

Uyu musaza akomeza avuga ko urupfu rw’injangwe ye rwabaye mu kwezi kwa karindwi yarubwiwe n’umwana muto na we yihutira kubibwira abandi baturage bagiye kureba basanga Injangwe avuga ko  yapfuye yaranatabitswe.

Ati “Injangwe yanjye narayikundaga yandindaga imbeba kandi sinazana indi (kuyicirira) kuko na yo ashobora kuyica.”

Jean Pierre Hakizimana umukuru w’uyu mudugudu wa Binyana avuga ko iyo njangwe yayisanze mu rugo rwe, akavuga ko  bishoboka ko ibyo yari yariye byari byayiguye nabi, akongeraho ko itari iy’uyu musaza uyiyitirira.

Ati “Injangwe ntiyari iy’umusaza yari iya Mukamusoni kandi yajyaga ahantu hatandukanye bitewe n’ahari amata. Navuye mu kazi rero ngeze mu rugo ndayihasanga mbona imeze nabi mbaza uko byagenze, bambwira ko na bo ari uko bayibonye maze nanjye mbwira abana ko bayimvanira mu rugo gusa yari itarapfa.”

Hakizimana yongeraho ko umusaza akunda imanza kandi ahantu hose agaragaza ko urupfu rw’injangwe ari inzitizi kuko bajya no kumutora (Hakizimana) umusaza yabitanzeho nk’inzitizi gusa biteshwa agaciro.

Umukuru w’umudugudu arashinjwa kwica Injangwe agiye kumara amezi icyenda abiburana

Nubwo impande zombi zitavuga rumwe ku kibazo cy’iyo njangwe, umusaza Alphonse Ruzindana yihutiye kurega umukuru w’umudugudu kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2021, ikirego cyaregewe Mutwarasibo.

Yaje no kumurega ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari no mu Bunzi.

Ziriya nzego zose zakiraga ikibazo zikacyumva maze zikavuga ko zidafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza  none ubu ikibazo kigeze muri RIB kandi bose baravuga ko biteguye gukomeza kuburana urwo rubanza.

UMUSEKE wabajije Ruzindana icyo yifuza, avuga ko Umukuru w’Umudugudu agomba kumuriha Injangwe ye nubwo yapfuye ngo Leta igomba kuzagira uko ibigena.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gukomeza kwegera abaturage bumva ibibazo bafite bigendanye n’ubutabera, nibwo  umusaza Ruzindana yabagejejeho iki kibazo.

Jean Claude Ntirenganya Umukozi muri uru rwego ukora muri serivisi zo gukumira ibyaha yavuze ko bagiye gukora iperereza kuri iki kibazo.

Gusa nubwo umusaza Ruzindana Alphonse urega ko afite ikibazo cy’injangwe  yapfuye agashinja umukuru  w’umudugudu  kuyica, bombi bavuga ko atariyo  bapfa gusa kuko Ruzindana avuga ko umukuru w’umudugudu amugiraho ingengabitekerezo.

Umukuru w’Umudugudu we akavuga ko bishingiye ko Ruzindana iyo amubona atera imbere atabyishimira kuko avuga ko se yabasenyeye (asenyera kwa Ruzindana mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994).

Ruzindana ariko avuga ko yatanze imbabazi byarangiye, ariko Umukuru w’Umudugudu akavuga ko adakwiye kujya abazwa ibijyanye na Jenoside kuko nta byo yakoze.

Urwego RIB rwegera abaturage bumva ibibazo bafite ruravuga ko rwatangiye Iperereza kuri iki kibazo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/Nyanza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI