Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Musanze: Umurambo w’umugabo wabonetse mu mugezi wa Susa

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 26 wabonywe mu mugezi wa Susa mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze n’abana bari bagiye kwiga nyuma y’iminsi ine aburiwe irengero.

Umurambo w’umugabo wasanzwe mu mugezi wa Susa

Twizerimana Joseph wari umugabo wubatse afite umwana umwe, tariki ya 27 Gashyantare 2022 yatashye ubukwe mu Murenge wa Musanze, abo bari bajyanye baza kumubura batashye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) bibwira ko yatashye cyangwa hari ahandi yanyuze.

Bukeye bwaho baje kubona ataje bagana ubuyobozi kumenyesha ko yaburiwe irengero batangira kumushashisha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 3 Werurwe 2022, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri abanyeshuri bari bagiye kwiga nibwo babonye umurambo mu mugezi wa Susa, baza gusanga ari uwa Twizerimana Joseph.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Nteziryayo Justin yabwiye UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko inzego zirimo RIB na Polisi zahageze ngo hafatwe ibizamini by’ibanze ku cyamwishe.

Ati “Yagiye mu bukwe ku Cyumweru mu Murenge wa Musanze abandi batashye mu mugoroba ntibabasha kumubona bibwira ko yatashye cyangwa ari butahe, bukeye bwaho ku wa Mbere nyuma ya saa sita nibwo baganywe ubuyobozi bavuga ko bamubuze dutangira gushakisha.”

Uyu muyobozi avuga ko basabye abo mu muryango we no kujya mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutanga ikirego.

Ati “Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo (kuri uyu wa Kane) nibwo abana bari bagiye kwiga babonye umurambo mu mugezi wa Susa mu mbibi za Shingiro na Musanze, twahageze duhamagaza abo mu muryango we batwemerera ko ari umuntu wabo.”

Nyuma y’uko uyu murambo ubonetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi bahageze ngo bafate ibizamini by’ibanze mbere yo kujyana nyakwigendera ku Bitaro bya Musanze.

Uyu murambo ku gice cyagaragaraga akiboneka ngo ntabikomere yari afite kuko yari agaramye, imyambaro ye akaba yari akiyambaye yose hamwe n’inkweto ndetse n’umurambo we wari utarangirika.

RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe.

Nteziryayo Justin yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho kwibutsa abaturage kurushaho gukaza umutekano harimo gukaza amarondo kandi bakajya bihutira gutanga amakuru mu gihe umuntu abuze bitunguranye.

Yagize ati “Nubwo natwe tukimara kumenya amakuru twashakishije ariko ntitugire icyo tugeraho, abantu bakwiye kujya bihutira kujya batanga amakuru kuko urumva umuntu wabuze ku Cyumweru ukamenyesha ubuyobozi ku wa Mbere nyuma ya saa sita, bakabaye baragize impungenge amakuru agatangwa irondo rigashakisha.”

Nyakwigendera umurambo we wajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Musanze gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingura, asize umugore n’umwana umwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI