Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Imirimo yo gushakisha umusore waguye mu kirombe imaze iminsi 18  

Uwizeyimana Eliya w’imyaka 19 y’amavuko  amaze iminsi 18 mu kirombe ashakishwa, Ubuyobozi buvuga ko bwashyizeho imashini 2 zo gukuraho ibitaka kugira ngo barebe ko babona umurambo we.

Imashini ebyeri zimaze iminsi 18 zicukira ntiziragera aho umurambo wa Uwizeyimana uherereye

Uwizeyimana Eliya akomoka mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange, mu Karere ka Ngororero yarengewe n’ikirombe kuva ku italiki ya 14/Gashyantare/2022.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko Uwizeyimana Eliya icyo gihe yari kumwe n’abandi bantu 3, bo babasha kuva mu kirombe we asigaramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo  w’Umurenge wa Nyarusange,  Byicaza Rubonera Claude yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE ko bitabaje imashini 2  kugira ngo zikuremo ibitaka, ariko kubera ikibazo cy’imvura nyinshi imaze igihe igwa, ibitaka imashini ivanyemo imvura ikongera kumanura ibindi.

Yagize ati: ”Imashini ziri gukora ari ebyeri, gusa iminsi ibaye myinshi kuko uko bacukura ni nako imvura yongera kugwa ikamanura itaka ryinshi.”

Byicaza yavuze ko n’imiterere y’aho hantu ari mibi, cyakora akavuga ko badacika intege bakomeza gucukura kugeza babonye umurambo wa Uwizeyimana.

Umuyobozi wa Kampani  AFRICERAMICS Ltd Kalisa Iréné avuga ko kubera ibi byago bagize, bahagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugira ngo babanze bashakishe umurambo wa Uwizeyimana.

Ati: ”Ntabwo twakwihutira gukora akazi, umuntu akirimo, tuzasubukura imirimo ari uko abonetse.”

Kalisa yavuze ko abakora mu bucukuzi bose babishyuriye ubwishingizi harimo n’uyu Uwizeyimana warengewe n’ikirombe.

Ubuyobozi bw’Umurenge busaba abakora mu bucukuzi kubikora kinyamwuga, ariko bakita no gushinganisha abo bakoresha.

Iminsi 18 irashize hashakishwa Uwizeyimana warengewe n’ikirombe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI